• Amakuru / MU-RWANDA

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Nyakanga 2023, Hirya no hino mu gihugu habaga umuganda wakorewemo ibikorwa bitandukanye bifitiye abaturage akamaro.

Ni umuganda wabereye ahantu hatandukanye, harimo no mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Muhima  akagari ka Rugenge, witabiriwe nabayobozi ku bufatanye nabaturage  batemye ibihuru byatezaga umwanda no gutindikira abajura biyorosaga ijoro bagacucura abaturage.


Abaturage banenze bagenzi babo batitabira umuganda kuko ariho hamenyerwa ibibazo byabo ndetse akaba ari naho bikemurirwa cyane ko abafite intege nke ariho bahera babagoboka.

Umuturage witwa Tuyishime Elvis, utuye muri aka kagari ka Rugenge yashimiwe ibikorwa byindashyikirwa akorera abaturage byu mwihariko batishoboye, Birimo kubatangira ubwisungane mu kwivuza aho aherutse kubaha inkunga ingana na Miliyoni imwe yamafaranga yu Rwanda( 1,000,000 Frwa).


Uyu mugabo atangaza ko aterwa ishema nibikorwa akorera abaturage kuko asanga abibonamo cyane ndetse akanababazwa nimibereho mibi abatishoboye babamo kandi hari abafite ubushobozi bushobora kubazahura.

Ati Ku bwanjye nezezwa no kubaho mbona abaturage bagenzi banjye bishimye ku buryo igihe icyo aricyo cyose nshobora kwigomwa ngasangira nabo bike naba mfite.


Mu muganda kandi hatangiwemo ibitekerezo  n’inama bifasha kandi bikanereka urubyiruko imyitwarire ikwiye ku baranga cyane cyane abagifite imyumvire yo kudakura amaboko mu mifuka ibifatwa nk’isoko y’abajura bazengereza umuhisi  n’umugenzi.



Umukuru wumudugudu wImanzi Muberarugo Jeane yafatanye uburemere igikorwa bakoreye mu muganda cyo gukuraho ibihuru no gusukura ahari hatindikiye imyanda akaba yaboneyeho kugaya urubyiruko rukirera amaboko aho yabakanguriye gukura amaboko mu mifuka.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments