Yannick Mukunzi yavuze ko yababajwe cyane n'urupfu rwa Dr Charles Mugemana ,avuga ko yari umu papa mwiza ndetse ko ari mubantu bamwakiriye ubwo yari agiye muri Rayon Sports , avuga ko amwibukira kukuba ,yakundaga akazi no kubagira inama.
Taliki ya 13 Mutarama nibwo Dr Charles Mugemana wari umaze imyaka 31 ari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana , uyu mugabo yavuzwe nabenshi nk'umuntu wari icyitegererezo , ndetse benshi bavuga ko yari umubyeyi kuri bose , Yannick Mukunzi ubwo yaganiraga na Inyarwanda yavuze ko we bahuriye muri Rayon Sports, ndetse ko yari umuntu wakundaga abakinnyi bagira ikinyabupfura.
Yannick Mukunzi yagize ati" Navuga ko bwambere duhura tukanaganira, navuga ko ari mubantu banyakiriye muri Rayon Sports, navuga ko yari umu papa mwiza, ni umuntu twabanye neza, ni umu papa wagiraga inama abakinnyi".
Yannick Mukunzi yavuze ko Dr Charles Mugemana ari mubamwakiriye muri Rayon Sports
Yannick avuga ko yibuka Dr Mugemana nk'umuntu wakundaga ikinyabupfura cyane ati"Ni umu papa wakundaga ikinyabupfura no kugira inama,ikindi ni umu papa wakundaga akazi" Yannick yavuze ko Mugemana yari umugabo utuje cyane , ndetse ko ari umuntu witaga ku bakinnyi cyane iyo babaga bagize imvune , avuga ko yagiraga amagambo yasubizaga imbaraga mu bakinnyi .
Dr Charles Mugemana yari amaze imyaka irenga 30 muri Rayon Sports nkuko twabivuze haruguru, kugeza yitabye Imana muri iki cyumweru, akaba azashyingurwa taliki ya 18 Mutarama 2026.
DR Charles Mugemana azashyingurwa ku cyumweru taliki ya 18 Mutarama
Like This Post? Related Posts