• Imikino / FOOTBALL

Yannick Mukunzi yavuze ko atarasinyira Rayon Sports,  nubwo byakomeje kuvugwa mu bitangazamakuru ko impande zombi ziri mu biganiro, gusa uyu musore yirinze kwemeza ko baganiriye .

Mu ntangiriro ziki cyumweru nibwo hatangiye kuvugwa amakuru , ko Yannick Mukunzi yaba ari mu biganiro byo gusubira muri Rayon Sports,  ikipe yagiriyemo ibihe byiza kuva muri 2016 ubwo yayisinyiraga, ubwo yaganiraga na Inyarwanda , uyu musore yavuze ko atarasinyira Rayon Sports, yanga kugira icyo avuga ku kuba hari  ibiganiro byabayeho.

Yannick Mukunzi yagize ati"ntabwo ndasinyira Rayon Sports,  rero ikintu iyo kitaraba ntabwo kiba ari icya nyacyo, gusa vuba muzamenya aho nzerekeza , Yannick yavuze ko abamuhagarariye bari gushaka uko yagaruka mu kibuga , ndetse ko muri uku kwezi kwa mbere azagira ikipe asinyira.


Muri 2016 Yannick Mukunzi wakiniraga APR FC yatunguranye asinyira Rayon Sports 

Kubashidikanya ku kuba yarakize imvune yagiriye mu ikipe ya Sandvikens IF , Yannick yavuze ko yakize neza ndetse abasha no gukina imikino itandukanye ya gicuti bakina nk'abakinnyi badafite amakipe yakorana imyitozo, avuga ko ubu ameze neza nta kibazo yiteguye gukina , Yannick Mukunzi ari mu bakinnyi bifuzwa na Rayon Sports muri uku kwezi kwa mbere , ndetse amakuru avuga ko ibiganiro byagenze neza , igisigaye ari ugusinya.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments