• Imyidagaduro / ABAHANZI

Kuri uyu wa 16 Mutarama 2026 mu busitani bw’ahitwa ‘Kaleb Garden’ buherereye ku musozi wa Rebero habereye ibirori by’ubukwe bwa Niyo Bosco wasabye akanakwa Mukamisha Irene.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo umuhanzikazi Bwiza, Nyambo Jesca, Nana uzwi muri sinema n’abandi bari bambariye Niyo Bosco.

Nyuma yo gusaba no gukwa, Niyo Bosco yasezeranye imbere y’Imana n’uyu mukobwa ndetse byitezwe ko bakiririra abashyitsi batashye ubukwe bwabo muri ubu busitani.

Ubu bukwe bukurikiye umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya ku wa 10 Ukuboza 2025.

Ibi birori byose bikaba byarabanjirijwe n’ibirori byabaye ku wa 17 Nzeri 2025, ubwo Niyo Bosco yambikaga impeta umukunzi we Mukamisha Irene bakiyemeza kubana akaramata.

Ubwo yambikiraga impeta umukunzi we ahitwa Hotel La Palisse Gashora, Niyo Bosco yahamije ko yifuzaga gukora iki gikorwa papa we akiriho, icyakora ntibyamuhira.

Ati “Ni ibirori nagombaga kwereka papa ataritaba Imana, n’ubundi rero akigenda nahise numva mugomba ideni ryo kubikora kuko hari abasigaye bamuhagarariye kandi bagomba kubona ibyiza byangezeho.”

Ku rundi ruhande Niyo Bosco yongeye gushimangira urukundo afitiye umukunzi we, ati “Ndamukunda cyane kandi cyane!”











Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments