Abahanzi
b’ibyamamare mu muziki wa Nigeria, Simisola Bolatito Ogunleye uzwi nka Simi
n’umugabo we, Adekunle Almoruf Kosoko uzwi nka Adekunle Gold, bibarutse umwana
wabo wa kabiri.
Ibi, Simi
yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye ku mugoroba wo ku wa Gatatu
tariki ya 1 Mata 2026. Yagaragaje ko we n’umugabo we bibarutse ubuheta ku wa 10
Werurwe 2026, akuraho n’ibihuha by’uko yaba yarabyaye impanga muri Mutarama ya
2026.
Ati “Imana
ihe umugisha umuryango wanjye muto. [Ubu mbaye] mama w’abana babiri”.
Nyuma y’ubu
butumwa, umugabo we, Adekunle Gold yahise yihutira kujya ahabugenewe atanga
igitekerezo agaragaza ko na we abaye se w’abana babiri.
Icyakora aba
bombi ntibigeze bagaragaza izina ry’uyu mwana bibarutse cyangwa igitsina cye.
Simi
yashyingiranywe na Adekunle Gold mu 2019. Ku wa 30 Gicurasi mu 2020, babyaye
imfura yabo y’umukobwa bise Adejare Kosoko. Simi yakoze indirimbo yo
kumwishimira yitwa “Duduke,” iramamara cyane.
Like This Post? Related Posts