Abakinnyi
b’ikipe y’igihugu ya Senegal Les Lion de Teranga yegukanye Igikombe cya Afurika 2025 bakiriwe
mu cyubahiro gikomeye na Perezida wa Repubulika ubwo bageraga ku kibuga cy’Indege
mpuzamahanga Blaide Diagne ,
Nyuma yo kuva ku kibuga cy’Indege abakinnyi
n’abatoza bongeye kwakirirwa mu
birori byabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu, mu rwego rwo kubashimira
intsinzi n’ishema bahesheje igihugu cyabo.
Uyu muhango
wabaye witabiriwe n’abayobozi bakuru b’igihugu, abayobozi b’ishyirahamwe
ry’umupira w’amaguru, abatoza, abakinnyi, ndetse n’abandi bashyitsi b’imena.
Perezida yashimiye iyi kipe kubera ubwitange, ubunyamwuga n’ubumwe bagaragaje
mu marushanwa ya CAN 2025, bituma begukana igikombe ku nshuro idasanzwe.
Mu ijambo
rye, Perezida wa Repubulika Bassirou Diomaye Faye yagize ati:“Mwagaragaje ko
igihugu cyacu gifite impano n’ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwo hejuru. Iyi
ntsinzi ni ishema ry’igihugu cyose kandi izahora yibukwa mu mateka y’umupira
w’amaguru wacu.”
Yongeyeho ko
Leta izakomeza gushyigikira iterambere rya siporo, by’umwihariko umupira
w’amaguru, kugira ngo igihugu gikomeze kugera ku ntsinzi mu marushanwa
mpuzamahanga.
Umutoza
mukuru w’ikipe yashimiye Perezida ku bw’inkunga n’icyizere bagiriwe, avuga ko
intsinzi yabo ari umusaruro w’imyitozo ikomeye, ubufatanye bw’abakinnyi
n’ishyigikiro cy’abafana.
Kapiteni
w’ikipe yavuze ko kwakirwa na Perezida ari icyubahiro gikomeye, anizeza ko
bazakomeza guharanira guhesha ishema igihugu mu marushanwa ari imbere.
Nyuma y’iyo
nama, Perezida yahaye abakinnyi n’abatoza ibihembo by’ishimwe, anifotozanya na
bo, mu rwego rwo kwishimira intsinzi bahesheje igihugu cyabo.
Iyi ntsinzi
y’abegukanye Igikombe cya Afurika 2025 yakiriwe neza n’abaturage, bakomeje
kwerekana ibyishimo mu mijyi itandukanye muri Senegal , bigaragaza uko umupira
w’amaguru ukomeje guhuza igihugu no kugitera ishema.
Senegal yagukanye igikombe cy’Afurika 2025 nyuma y’umukino ukomeye wabahuje ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 18 Mutarama na Maroc ukaza kurangira bayitsinze igitego 1-0 ku munota wa 94 .