Ikipe ya
Rayon Sports yasinyanye amasezerano mashya y’umwaka umwe n’uruganda rwenga
ibinyobwa rwa Skol, nyuma y’uko amasezerano impande zombi zari zifitanye
arangiye nyuma y’imyaka 12.
Aya
masezerano yasinywe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Kamena 2026.
Ni
amasezerano yasinywe hagati y’umuyobozi wa Association Rayon Sports, Murenzi
Abdallah ndetse n’Umuyobozi wa Skol mu Rwanda, Eric Gilson. Afite agaciro ka
miliyoni zirenga 185 Frw zizatangwa mu buryo bw’amafaranga ndetse no mu buryo
bwa serivisi.
Bimwe mu
bikubiye muri aya masezerano ni uko Skol izakomeza guha amakipe ya Rayon Sports
yaba mu bagabo no mu bagore ikibuga cy’imyitozo cyo mu Nzove, ndetse ikipe
y’abagore ikazakomeza kwakirira imikino yayo kuri iki kibuga.
Ku ruhande
rwa Rayon Sports, iyi kipe nayo izakomeza kwamamaza Skol binyuze ku mikino
yayo, ku myambaro ndetse no ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ibicuruzwa
bya Skol bizakomeza gucuruzwa ku mikino Rayon Sports izajya iba yakiriye yaba
muri Shampiyona ndetse no mu yandi marushanwa nk’uko byari bisanzwe.
Murenzi
Abdallah yavuze ko Skol izaba ari umuterankunga wa Rayon Sports ubarizwa mu
cyiciro cya kabiri mu byiciro bine by’abaterankunga ba Rayon Sports kizwi nka
‘Golden Sponsor’.
Ibi byiciro
by’abaterankunga bigabanyijemo ibice bine aho icyiciro cy’umuterankunga mukuru
ari ‘Paltinum Sponsor’, icya kabiri kikaba ‘Golden Sponsor’ ari nacyo Skol
ibarizwamo, icya gatatu kikaba ‘Silver Sponsor’ naho icya kane kikaba ‘Bronze
Sponsor.’