• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Al Merrekh SC 2-2 , mu mukino iyi kipe yayoboye n'ibitego 2-0 mu gice cya mbere ariko biza kurangira bayishyuye , ibintu byatumye iyi kipe ikomeza kubisikana n'intsinzi.

Ni umukino w'umunsi wa 17 wa Shampiyona,  ikipe ya Al Merrekh SC ikaba ariyo yari yakiriye Rayon Sports,  ikipe ya Rayon Sports yaherukaga kunuagirwa na mucyeba APR FC kuri Super Cup,  mu gihe yari yananyagiwe na Al Hilal SC muri Shampiyona ibitego 4-0.

Ikipe ya Rayon Sports yari yakoze impinduka , aho abakinnyi na Nshimiyimana Emmanuel,  Rushema Chris , Ndikumana Asman bari bagarutse mu kibuga , ni mugihe rutahizamu Fall Ngagne yari yagarutse mu kibuga , nyuma y'iminsi 333 adakina kubera imvune .


Tambwe Gloire ubwo yishimiraga igitego cya mbere cya Rayon Sports 

Rayon Sports niyo yatangiye neza , ku munota wa 8 Tambwe Gloire afungura amazamu, ntibyinze kuko ku munota wa 32 Rayon Sports yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Likau Kitoko Pizzalo,  Rayon Sports iyobora umukino n'ibitego 2-0.

Icyakora ngo aho umutindi yanitse ntiriva , igice cya 2 ikipe ya Al Merrekh yaje yariye amavubi , ku munota wa 48 yishyura igitego cya mbere , ndetse ku munota wa 88 yongera kwishyura igitego cya 2, aba Rayon bagwa mukantu , nyuma yo kuba bari baziko bagiye kongera kubona amanota, ariko bongera kwimyiza imoso.

Ikipe ya Rayon Sports irakurikizaho gusura ikipe ya Mukura V&L,  umukino wa nyuma w'igice cya mbere cya shampiyona,  umukibo uteganyijwe taliki ya 24 Mutarama 2026.


Likau Kitoko Pizzalo yatsinze igitego cye cyambere muri Rayon Sports 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments