• Amakuru / POLITIKI


Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa Gatanu yakuye mu mirimo abaminisitiri babiri, hashize amezi atandatu gusa bararahiriye kujya muri Guverinoma nshya.

Nk’uko bigaragara mu iteka rya Perezida ryo ku wa 23 Mutarama, umwe mu bakuwe mu nshingano ni Arthémon Katihabwa, wari Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere Ridakumira. Yasimbuwe na Alfred Ahingejeje, wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burundi ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Kugeza ubu, ntiharamenyekana impamvu zifatika zatumye Katihabwa akurwa kuri uwo mwanya. Gusa amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko yaba atarishimiwe n’umugore wa Perezida Ndayishimiye. Hari kandi n’abasesenguzi bavuga ko Katihabwa aherutse kugaragara mu masengesho yateguwe na Révérien Ndikuriyo, uyobora ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Ndikuriyo bivugwa ko afitanye umubano utifashe neza na Perezida Ndayishimiye, bikaba bishobora kuba byaragize uruhare mu ifatwa ry’iki cyemezo.

Undi muminisitiri wakuwe mu nshingano ni Jean Claude Nzobaneza, wari Minisitiri ushinzwe Ubwikorezi. Yasimbuwe na Damien Niyonkuru, mu gihe nta bisobanuro birambuye byahise bitangwa ku mpamvu z’iri vugurura ryakozwe muri Guverinoma.

Izi mpinduka zije mu gihe u Burundi bukomeje kwiyubaka mu rwego rwa politiki n’imiyoborere, aho Perezida Ndayishimiye akomeje gushyira imbere ivugurura ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere ya Guverinoma.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments