Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, ku wa Gatanu yakuye mu mirimo abaminisitiri babiri, hashize amezi atandatu gusa bararahiriye kujya muri Guverinoma nshya.
Nk’uko
bigaragara mu iteka rya Perezida ryo ku wa 23 Mutarama, umwe mu bakuwe mu nshingano ni Arthémon
Katihabwa, wari Minisitiri w’Ubutabera, Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere
Ridakumira. Yasimbuwe na Alfred Ahingejeje, wahoze ari umudepite mu Nteko
Ishinga Amategeko y’u Burundi ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango
wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA).
Kugeza
ubu, ntiharamenyekana impamvu zifatika zatumye Katihabwa akurwa kuri uwo
mwanya. Gusa amakuru aturuka mu nzego zitandukanye avuga ko yaba atarishimiwe
n’umugore wa Perezida Ndayishimiye. Hari kandi n’abasesenguzi bavuga ko
Katihabwa aherutse kugaragara mu masengesho yateguwe na Révérien Ndikuriyo,
uyobora ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi. Ndikuriyo bivugwa ko afitanye
umubano utifashe neza na Perezida Ndayishimiye, bikaba bishobora kuba byaragize
uruhare mu ifatwa ry’iki cyemezo.
Undi
muminisitiri wakuwe mu nshingano ni Jean Claude Nzobaneza, wari Minisitiri
ushinzwe Ubwikorezi. Yasimbuwe na Damien Niyonkuru, mu gihe nta bisobanuro birambuye
byahise bitangwa ku mpamvu z’iri vugurura ryakozwe muri Guverinoma.
Izi
mpinduka zije mu gihe u Burundi bukomeje kwiyubaka mu rwego rwa politiki
n’imiyoborere, aho Perezida Ndayishimiye akomeje gushyira imbere ivugurura
ry’inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere ya Guverinoma.