Polisi y’u
Rwanda yatangaje ko imvura nyinshi yaguye yatumye umuhanda wa
Muhanga-Ngororero-Mukamira ufungwa by’agateganyo.
Ni amakuru
Polisi yatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ibinyujije ku rubuga
nkoranyambaga rwa X.
Polisi
y’Igihugu yasabye abakoresha uyu muhanda kwifashisha izindi nzira ndetse
ibizeza ko abapolisi biteguye kubayobora.
Undi muhanda
ushobora gukoreshwa ni Mukamira-Musanze-Kigali cyangwa
Muhanga-Kigali-Musanze-Mukamira na Muhanga-Rubengera-Rutsiro-Rubavu.
Ntihigeze
hatangazwa igihe imirimo yo gukora uyu muhanda ngo wongere ube nyabagendwa
irangirira.
Like This Post? Related Posts