Umunyabigwi mu mukino wo gusiganwa mu modoka nto za Formula 1, Michael Schumacher, amaze imyaka irenga icumi n’itatu atagaragara mu ruhame kubera uburwayi bukomeye, atangiye kugaragaza impinduka nziza mu buzima bwe, aho ubu ashobora kweguka no kwicara abifashijwemo.
Schumacher yahuye n’iyi mpanuka ikomeye mu 2013, ubwo yari mu biruhuko byo mu misozi
ya Alpes mu Majyepfo y’u Bufaransa,
aho yakubise umutwe ku rutare rw’urubura mu gihe yakinaga umukino wo kugendera
ku rubura (skiing) ari kumwe n’umuhungu we. Iyi mpanuka yatumye
agira ikibazo gikomeye mu bwonko, ahita ajya muri coma yamazemo amezi atandatu.
Uyu
mugabo, ubu ufite imyaka 57,
yakomeje kwitabwaho n’itsinda ry’abaganga b’inzobere ryatoranyijwe n’umugore we
Corinna Schumacher, bakomeje
guharanira kubungabunga no kuzahura ubuzima bwe kuva icyo gihe.
Ikinyamakuru
Daily Mail cyatangaje ko, nubwo
mu gihe cyashize byavugwaga ko Schumacher afite uburwayi bukomeye buzwi nka pseudocoma bwatuma adashobora kuvuga cyangwa
kwinyeganyeza, ubu ashobora kweguka ndetse akagenda atemberezwa mu kagare
kabigenewe n’abamwitaho.
Umwe
mu bantu ba hafi b’uyu muryango wavuganye n’iki kinyamakuru yagize ati: “Ntitwakwemeza ko yumva ibintu byose, kuko adashobora kuvuga.
Ariko hari ibimenyetso bigaragaza ko ashobora kumva ibimuri hafi, nubwo atari
byose.”
Umuryango
wa Michael Schumacher wakomeje kugira ibanga rikomeye ku makuru y’ubuzima bwe, aho
abantu bake bizerwa ari bo bemererwa kumusura. Mu myaka yashize, hari n’abantu
bafunzwe bakekwaho kugerageza kwiba amakuru yerekeye uburwayi bwe, bagamije
kuyagurisha mu bitangazamakuru ku mafaranga arenga miliyoni 12 z’Amapawundi.
Schumacher
akunze kuba ari ku kirwa cya Majorca muri Espagne, aho umugore we yaguze
inzu, cyangwa i Gland mu
Busuwisi, aho umuryango wabo wari usanzwe utuye.
Mu
2024, umukobwa we Gina Schumacher yakoze ubukwe
bwihariye n’umugabo we Iain Bethke, aho hafashwe ingamba zikomeye z’umutekano
zirimo gusaba abashyitsi bose gutanga telefone zabo mbere yo kwinjira. Amakuru
yavugaga ko Michael Schumacher yaba yaritabiriye ubwo bukwe, nubwo bitigeze
byemezwa ku mugaragaro.
Michael
Schumacher asize amateka akomeye muri Formula 1, aho yatwaye ibikombe birindwi by’Isi,
anganya na Lewis Hamilton, ibintu byatumye
ahora afatwa nk’umwe mu basiganwa b’indashyikirwa mu mateka y’uyu mukino.