Mugisha Didier wari rutahizamu wa Police FC, yerekeje muri Rayon Sports ku ntizanyp y'amezi 6.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere taliki 26 Mutarama 2026, nibwo Rayon Sports yemeje ko yasinyishije rutahizamu w'umunyarwanda Mugisha Didier , wari umaze imyaka 3 akinira Police FC, uyu musore akaba yatijwe muri iyi kipe amezi 6,Didier wari usigaje umwaka n'igice muri Police FC, yatijwe Rayon Sports nyuma yuko Police FC yamaze gusinyije Rudasingwa Prince, bakuye kuri AS Kigali .
Rayon Sports yasinyishije Mugisha Didier avuye muri Police FC
Amakuru avuga ko ikipe ya Rayon Sports kandi, yamaze kubaza Mukura V&L icyo bisaba ngo bagure amasezerano ya Uwumukiza Obedi myugariro wayo w'iburyo , amakuru btnrwanda.com yamenye , ni uko Mukura V&L yifuza million 15 z'amafaranga kuri uyu musore , hanyuma Rayon Sports ikaganira nawe ibyo igomba kumuha.
Rayon Sports ikomeje kwiyubaka, imaze gusinyisha abakinnyi 7, barimo abanyarwanda 2, Mugisha Didier akaba abaye rutahizamu wa 2 isinyishije , nyuma yumunya Benin Bienvenu Joachim
Uwumukiza Obedi ni undi mukinnyi ushobora kwinjira kuri Rayon Sports