• Imikino / FOOTBALL

Ubusanzwe umwuga w'itangazamakuru , ni umwe mu myuga isaba kwigengesera, ndetse amarangamutima akaba macye cyane, mu mashuri y'itangazamakuru ni kenshi abarimu bagusubiriramo ko igihe watwawe n'amarangamutima, uzaba uri kugwa mu mutego wo gufata uruhande , ubwo umwambaro w'itangazamakuru ukaba uwushyize hasi wambaye uwo gufana.

Ni kenshi humvikanye abantu mu ngeri zitandukanye, bashyira mu majwi itangazamakuru rya Sports mu Rwanda , ko riri mu bitumye Sports y'u Rwanda by'umwihariko umupira w'amaguru,  ugwingira, hafi yo gupfa burundu ahubwo , ubu mu bikorwa bitandukanye bya Sports , hatumirwa abanyamakuru hagendewe ku ruhande bahagazeho, niba nyobora ikipe ubwo mfite abanyamakuru banjye , APR FC ifite abayo , Rayon Sports na Kiyovu Sports nazo ni uko, kugeza kuri za Musanze FC na Gasogi United,  ntiwakwitabira ibikorwa byazo utari uwabo.

Iyi ni inkuru y'igitekerezo cy'umuntu ku giti cye , bitavuze ko ibiri muri iyi nkuru aribyo byonyinye washinja itangazamakuru rya Sports,mu gutuma umupira w'amaguru mu Rwanda ugwingira, uretse ko atari n'abanyamakuru bose wabishinja, kuko harimo abagikora kinyamwuga , nyuma yo gutekereza rero twasanze ibi ari bimwe mu bituma itangazamakuru rya Sports , rishinjwa kuba mu bimbere bishe umupira w'amaguru mu Rwanda.

UBUKOMISIYONERI ( KUGURISHA ABAKINNYI)

Ubusanzwe kuba umunyamakuru yajya mu mwuga wo kugurisha abakinnyi , ntibyakabaye bifatwa nk'ikosa, gusa mu Rwanda ho usanga ababikora , babikorana ubunyamwuga bucye, bifashishije mikoro za Radio cyangwa Television bicaho, urugero: usanga umunyamakuru iyo yagurishije umukinnyi mu ikipe , yiriwa amutakagiza, ndetse agakora iyo bwabaga ngo asebye uwo bakina ku mwanya umwe, mu gihe yifuza kugurisha umukinnyi runaka, usanga asebya abo bakina ku mwanya umwe , bamwe bikabaviramo kwirukanwa ,akabona uko agurishayo uwe .

GUSEBANYA CYANGWA GUTAKAGIZA HAGAMIJWE INDONKE

Kuri iyi ngingo , hari bamwe mu banyamakuru ba Sports , basaba abakinnyi cyangwa abatoza amafaranga,  bityo umukinnyi uyatanze akaba indirimbo mu bitangazamakuru bakorera , bavuga uburyo ari umukinnyi w'igitangaza , cyangwa ari umutoza utabaho kandi nta nicyo arakora mu makipe yanyuzemo, ahanini ibi bikorwa cyane  mbere gato no mugihe cy'isoko ry'igura n'igurisha ry'abakinnyi, umukinnyi udatanze bene ayo mafaranga, cyangwa se "utagura" nkuko byitwa, usanga bamwangisha rubanda ,kugeza naho hari abakinnyi birangira babuze akazi kubera abanyamakuru, cyangwa akabura umwanya mu ikipe kubera iyo mpamvu.


Umukinnyi uri gusoza amasezerano biraguye kubona ikipe mu gihe adafite abanyamakuru yishyura ngo bamutakagize , banabeshye ko amakipe menshi ari kumurwanira 

Muri 2022 , ikipe ya Etoile d'Est yasinyishije myugariro Munezero Fiston , uyu musore wakiniye Rayon Sports,  Police FC n'izindi, uwo munsi yabaye indirimbo kuri imwe mu ma Radio yo mu mujyi wa Kigali, maze bavuga uko akoresha amarozi , uko arya ruswa agatsindisha amakipe akinira n'ibindi byinshi bibi, mu byukuri ibyo yavuzweho icyo gihe, biragoye ko hari ikipe yari kumwizera ngo imuhe akazi, Muhizi Vedaste wayoboraga Etoile d'Est,  yahise atumizaho uyu musore abisabwe n'akarere ka Ngoma , basesa amasezerano ya Fiston , nyuma y'umunsi umwe ayasinye,  kubera ibyo bumvise kuri Radio.

GUCYEZA ABAKIRE ( GUCINYA INKORO)

Benshi mu banyamakuru ba Sports mu Rwanda,  babaye abagaragu b'abacuruzi bayoboye cyangwa bafana amakipe runaka, kugirango barebe ko babasha kubakuraho amafaranga,  ibi bituma umunyamakuru afata umwanya ungana na 1/4 cy'igihe cy'icyiganiro , avuga umuyobozi w'ikipe cyangwa umukire uyifana, ibi binavamo gufata impande twatangiriyeho , nkaho igihe mu buyobozi bw'ikipe havutse impande 2 cyangwa izirinze zigahangana, abanyamakuru bafata impande bitewe n'izo abakire basanzwe bacyeza bafashe , bityo ugasanga hari umuntu batakagiza , nuwo basebya,  bitewe n'ubishyura, ibi biri mu bituma amakimbirane y'imiyoborere aba muri Rayon Sports aba akarande, kuko impande zihanganye zose zikoresha itangazamakuru mu gusenyana.


Ubu benshi bashyize hasi ubunyamwuga ahubwo bitaye kucyaricyo cyose cyavamo amafanaga, indangagaciro z'itangazamakuru bazirambika hasi

GUFANA ( GUKORA AKAZI MU NYUNGU Z'MAKIPE BIHEBEYE)

Bamwe mu banyamakuru ba Sports mu Rwanda , ubu ni abafana byeruye, umunyamakuru ntatinya kujya ku gitangazamakuru akorera , ngo avuge ikipe yikundira, ibi bituma amakuru atanga benshi bayafata nkadafite umwimerere , urugero : igihe umunyamakuru bizwi ko ari umufana wa APR FC,  amakuru mabi azavuga muri Rayon Sports,  abakunzi bayo bazayakemanga, cyo kimwe nayo ufana Rayon Sports azavuga kuri APR FC  ,  aha bituma nkiyo amakipe runaka ahuriye mu kibazo, buri munyamakuru agitangaza agendeye ku nyungu z'ikipe yikundi.


Benshi mu banyamakuru ubu ni abafana , ibintu bituma n'inkuru batangaza kenshi zicyemangwa 

KWIYAMBURA UMWAMBARO W'UBUNYAMAKURU BAKABA ABASESENGUZI

Kuri ubu biragoye mu itangazamakuru ryo mu Rwanda,  gutandukanya umunyamakuru n'umusesenguzi, ubusanzwe iyo urebye ku bitangazamakuru mpuzamahanga nka Sky Sports,  TNT Sports , BBC Sports n'ibindi benshi tureberaho, usanga abasesenguzi baba ari abantu bakinnye umukino bari gusesengura cyangwa ari abatoza bawo, gusa mu Rwanda usanga abanyamakuru ari nabo basesenguzi, ibituma gutara gutunganya , no gutangazamakuru bitakibarizwa mu itangazamakuru rya Sports , ahubwo abanyamakuru babifatanya no gusesengura ,ibituma benshi banabikoramo amakosa.

KWIGIRA ABACAMANZA

Mu mwuga w'itangazamakuru , kirazi kuba umunyamakuru yakora inkuru , akanatanga umwanzuro, gusa mu itangazamakuru rya Sports mu Rwanda , usanga abanyamakuru hari ubwo bambara umwambaro w'abacamanza, kuburyo akora inkuru ugasanga niba hari amakosa yakozwe n'umwe mu bakora umwuga runabaka , yahise anagena uko ibihano biza gutangwa, urugero : ugasanga agira iti"uyu musifuzi akwiye kwirukanwa burundu mu mwuga kuko yatumye ikipe ibura igikombe", ibi bituma na rubanda babyumva uko, ugasanga ubivuzweho atakarijwe icyizere burundu.

Dusoza rero , nkuko twabivuze dutangira, ibi ni bimwe mubyo twe nka btnrwanda.com tubona biri mu makosa akorwa n'itangazamakuru rya Sports mu Rwanda , ndetse bikaba imwe mu mpamvu  Sports mu Rwanda ikomeza kugwingira, nubwo ataribyo gusa, abakinnyi nabo bafite ibyo wabashinja, abatoza , abayobozi , abafana n'izindi nzego bireba, icyo twakwibutsa abanyamakuru ba Sports, ni uko ibyo batangaza benshi mu babakurikira, babifata nk'ukuri 100%, ndetse babifata nk'ihame, rero hakwiye kubamo kwigengesera, no kwirinda gufata uruhande.

Ku bakunzi ba Sports ari namwe mukurikira ibitangazamakuru , ni ngombwa gushishoza mbere yo gufata nk'ukuri ibyo wumvise byose mu itangazamakuru, kuko abanyamakuru nabo ni abantu, yakora amakosa nk'umuntu yaba abigambiriye cyangwa atabigambiriye, si ngombwa rero gufata ibyo umunyamakuru yavuze nk'ivanjiri, ahubwo nawe shyiramo inyurabwenge yawe ushishoze.


Itangazamakuru rya Sports rishinjwa ubunyamwuga bucye , bimwe mu bituma ibyo batangaza bigira ingaruka mbi ku iterambere rya Sports 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments