Rwiyemezamirimo akana n’Umushoramari Sadate Munyakazi wigeze
kuyobora Rayosn Sport yahishuye
ko yifuza gushing irerero ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ariko afite inyumbero yo kugurisha
abakinnyi ku mugabane w’uburayi.
Uyu mugabo uzwi ko kudapfa aijambo haba ku mbuga nkoranyambaga
cyangwa mu biganiro bitandukanye bya siporo atumirwamo yabitangarije mu
kiganiro yakoreye kuri kimwe mu
binyamakuru bya hano I Kigali
Ubwo yari abajijwe niba atajya atekereza kuzagira ikipe ye nka
KNC wa Gasogi United cyangwa Mudaheranwa Yusuf washinze Gorilla FC, Sadate yahishuye
ko icyo gitekerezo agifite ariko yabaye aretse
gufata umwanzuro yihutiyeho .
Yagize ati “Ikipe y’abana nzayishinga pe. Impamvu nzajya mu bana
ni uko nshaka amafaranga. Kandi ntabwo nzaba nderera APR cyangwa Rayon, Simba
cyangwa Yanga. Intego yanjye ni i Burayi niyo nazajya ngurisha umukinnyi umwe
cyangwa babiri.”
Yavuze ko ari ibintu yashatse gukora akiva muri Rayon Sports
ariko ubu yumva yaramaze kubohoka bityo yabikora.
Ati “Ni ibintu nashatse gukora nkiva muri Rayon ariko umutima
umbwira ko abantu bazabifata nko kwivumbura, mbigenza gake ariko ubu imyaka
imaze gushira ngenda mbohoka”
“Nigeze no kubiganiraho n’umutoza umwe mu banyuze inaha
birangira ntafashe umwanzuro wa nyuma ariko ubu ntegereje kiriya kibuga cyo
kuri FERWAFA nicyuzura nzasabamo umwanya.”
Yagaragaje ko impamvu atazashinga ikipe nkuru yo guhangana mu
Cyiciro cya Mbere ari uko ari umukunzi wa Rayon Sports.
Like This Post? Related Posts