• Imikino / FOOTBALL

 

Rwiyemezamirimo akana n’Umushoramari  Sadate Munyakazi  wigeze  kuyobora Rayosn Sport  yahishuye ko yifuza gushing  irerero ry’umupira w’amaguru  mu Rwanda ariko afite inyumbero yo kugurisha abakinnyi ku mugabane w’uburayi.

Uyu mugabo uzwi ko kudapfa aijambo haba ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu biganiro bitandukanye bya siporo atumirwamo yabitangarije mu kiganiro  yakoreye kuri kimwe mu binyamakuru  bya hano  I Kigali

Ubwo yari abajijwe niba atajya atekereza kuzagira ikipe ye nka KNC wa Gasogi United cyangwa Mudaheranwa Yusuf washinze Gorilla FC, Sadate yahishuye ko icyo gitekerezo agifite ariko yabaye aretse  gufata  umwanzuro yihutiyeho .

Yagize ati “Ikipe y’abana nzayishinga pe. Impamvu nzajya mu bana ni uko nshaka amafaranga. Kandi ntabwo nzaba nderera APR cyangwa Rayon, Simba cyangwa Yanga. Intego yanjye ni i Burayi niyo nazajya ngurisha umukinnyi umwe cyangwa babiri.”

Yavuze ko ari ibintu yashatse gukora akiva muri Rayon Sports ariko ubu yumva yaramaze kubohoka bityo yabikora.

Ati “Ni ibintu nashatse gukora nkiva muri Rayon ariko umutima umbwira ko abantu bazabifata nko kwivumbura, mbigenza gake ariko ubu imyaka imaze gushira ngenda mbohoka”

“Nigeze no kubiganiraho n’umutoza umwe mu banyuze inaha birangira ntafashe umwanzuro wa nyuma ariko ubu ntegereje kiriya kibuga cyo kuri FERWAFA nicyuzura nzasabamo umwanya.”

Yagaragaje ko impamvu atazashinga ikipe nkuru yo guhangana mu Cyiciro cya Mbere ari uko ari umukunzi wa Rayon Sports.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments