Umunyabigwi wa Manchester United Paul Scholes ,yavuze ko Arsenal nitwara igikombe cya Premier League, izaba ariyo kipe mbi itwaye iki gikombe mu mateka , avuga ko nta mukinnyi numwe mwiza ifite ubu.
Uyu mugabo yavuze aya magambo ubwo yarari kuri Sky Sports, mu gusesengura Arsenal nyuma yo gutsindwa na Manchester United, Scholes yavuze ko urebye iyi kipe uko ikina , nta gushidikanya idakwiye gutwara igikombe cya Premier League, yavuze ko uramutse urebye ba rutahizamu bayo, nta numwe ushobora kuza mu ikipe nziza y'umwaka mu bwongereza .
Mu magambo ye Scholes yagize ati"Ese muribuka ubwo shampiyona yatangiraga , batsindaga ibitego ku mipira y'imiterekano gusa, bafite abakinnyi benshi bashaka kwigaragaza ubwabo, berekane ko batwara shampiyona, Arsenal niramuka itwaye igikombe , izaba ariyo kipe mbi igitwaye, utekereje gukora ikipe nziza y'umwaka , ugafata 4 b'imbere, ninde wa Arsenal wazamo?.
Amagambo ya Paul Scholes ubwo yaganiraga na Sky Sports
Yavuze ko Bukayo Saka ariwe iyi kipe ifite ugerageza , gusa avuga ko nawe atabasha kuza mu ikipe ya 11 beza muri Shampiyona y'ubwongereza, benshi bafashe aya magambo ya Scholes nk'ubuhezanguni bwo kuba ari umukunzi wa Manchester United, gusa abandi bavuga ko uyu mugabo yavuze ukuri , Scholes yakiniye Manchester United imikino irenga 500 , mu myaka 19 yamaze muri iyi kipe , anatwarana nayo ibikombe 11 bya Premier League.
Paul Scholes yatwaranye na Manchester United ibikombe 11 bya Premier League
Like This Post? Related Posts