Abakinnyi ba Tottenham Hotspur,
Randal Kolo Muani na Wilson Odobert, bakoze impanuka y’imodoka ku mugoroba wo
ku wa 27 Mutarama 2026 i London, ubwo bari mu rugendo rujya ku kibuga cy’indege
bagiye mu Budage.
Aba bakinnyi
bari bagiye mu mukino ikipe yabo igiye gukina na Eintracht Frankfurt mu mukino
wa UEFA Champions League.
Amakuru
yemeza ko imodoka bari barimo yangiritse bikomeye, ariko ku bw’amahirwe, nta
n’umwe wagize igikomere. Bombi bavuyemo ari bazima kandi bameze neza.
Uko byagenze
,imodoka yari itwaye Randal Kolo Muani na mugenzi we yagize ikibazo cy’ipine
yaturitse aho bari bageze ku muhanda munini wa M25 mu gace ka Hertfordshire.
Ibyo
byatumye Kolo Muani warutwaye imodoka atabasha kuyobora, imodoka igonga ku
ruhande igice cy’imbere kirangirika cyane.
Gusa Umutoza
wa Tottenham, Thomas Frank, yemeje ko iyo mpanuka itagize ingaruka ku buzima
bwabo, anongeraho ko bari gukurikiranwa n’abaganga b’ikipe nk’ibisanzwe.
Nubwo iyo
mpanuka yatumye gahunda y’urugendo ihinduka gato, Tottenham yagaragaje ko Kolo
Muani na Odobert bakomeza kuba mu bakinnyi bitegura uwo mukino w’ingenzi wo
kuri uyu wa gatatu.