Police FC yatwaye igikombe cy'Intwali , itsinze APR FC kuri penalty 7-6, nyuma yo kunganya 1-1 mu minota 90 y'umukino
Ni umukino wari wahinduriwe aho wagombaga kubera, kuko Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, ryari ryabanje kwandikira amakipe , bayamenyesha ko uzabera kuri Kigali Pele Stadium, gusa biza guhinduka ujyanwa kuri stade amahoro, amakipe yombi , yinjiye mu mukino acungana cyane, nta nimwe ishaka kwirekura ngo isatire, gusa amakipe yombi yanyuzagamo agasatirana.
Ikipe ya APR FC, yabonye uburyo 2 bukomeye, gusa umuzamu Rukundo Onesime ababera ibamba, ni mugihe Police FC nayo yabonye uburyo 2 byashoboraga kuvamo igitego,gusa ntibabasha kububyaza umusaruro , igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Igice cya 2 cyatangiye nkuko icyambere cyasojwe , amakipe yombi acungana ku jisho, ku munota wa 53 William Togui yatsinze igitego cyambere cya APR FC, ku mupira yari ahawe na Hakim Kiwanuka, ku munota wa 61 ikipe ya APR FC, yongeye kubona uburyo bwiza bw'igitego , ariko umupira Ndabimana Eric ,wukuriramo ku murogo .
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Ku munota wa 68 umuzamu wa APR FC Ishimwe Pierre yafashe umupira ariko myugariro Nshimiyimana Younus , awumukura mu maboko, ibyatumye Gakwaya Leonard abyungukiramo , atsinda igitego cya Police FC, yongera gusubiza iyi kipe mu mukino , ku munota wa 76 APR FC yashatse uko yakongera kuyobora umukino , ariko Rukundo Onesime arongera agagarara neza , umupira wari utewe na Dauda Yussif awukuramo.
Guhera ku munota wa 81 kugeza ku munota wa 85, ikipe ya Police FC yihariye umukino, ndetse igeragezamo amashoti 2 , ariko ntibyabahira yose bakayatera hanze ,ku munota wa 87 Djibril Oautara yateye umupira ukomeye n'umutwe mu izamu , ariko Onesime yongera kuba ibamba,ku munota wa 90 Mamadou Sy wenyine imbere y'izamu , yahishije uburyo bwari gutuma APR FC iyobora umukino.
William Togui yishimira igitego cya APR FC
Ku munota wa 90+2 Rukundo Onesime yongeye gukuramo umupira ukomeye, ndetse ahita anasimbuzwa, Patience Niyongira yinjira mu kibuga , kugirango afashe gkuramo za Penalty, ndetse umukino uhita urangira amakipe yombi anganya 1-1, binjira muri za Penalty zarangiye ikipe ya Police FC itwara igikombe atsinze Penalty 7-6.
Uko Penalty zatewe
APR FC
1.Ruboneka Jean Bosco ??
2.Byiringiro Gilbert ??
3.Niyigena Clement ??
4.Dauda Youssif ??
5.Mamadou Sy ??
6.William Togui ??
7.Niyomugabo Claude ??
8.Younusu ??
9.Ssekigamda ??
POLICE FC
1.Annie Elijah ??
2.Byiringiro Lague ??
3.Ndayishimiye Dieudone ??
4.Ishimwe Christian ??
5.Nsabimana Eric ??
6.Ekeson ??
7.Richard Kirongozi ??
8.Simeo iradukunda ??
9.David Chimez ??