Brazil: Byari igitangaza! Mu minis 14 bari mu nyanja, Abanyanigeria barokowe ari bazima

Yanditswe na: DUSHIMIMANA Elias 2023-08-02 05:54:13 Ubukerarugendo

Mu gihe kingana niminsi 14 bari mu nyanja ya Atlantique, Abaturage bane bo muri Nigeria barokowe bari bitendetse ku bwato butwara imizigo, aho bamaze icyo gihe cyose batunzwe n’amazi gusa.

Aba bagabo batabawe n’inzego z’umutekano zo muri Brésil ku Cyambu cya Victoria ngo bitendetse kuri ubwo bwato bazi ko berekeje mu Burayi nyuma baza gusanga bugeze hagati mu mazi bwerekeza mu Majyepfo ya Amerika.

Muri urwo rugendo rusa n’ubwiyahuzi, aba bagabo bakoze intera ingana na kilometero 5600 bari mu Nyanja bigaragaza uburyo abimukira banyura mu bibazo bikomeye cyane bajya gushaka ibyo bita kubaho neza mu bihugu by’amahanga.

Umwe muri bo witwa Matthew Yeye waganiriye na Reuters ubwo iki gitangazamakuru cyabasangaga ku Rusengero rwa Sao Paulo yavuze ko ari urugendo rugoye yagize mu buzima bwe.

Yagize ati “Ubwo nari ndi kuri buriya bwato byari bigoye cyane. Ubwato bwarizunguzaga nkagira ubwoba ntinya ko nagwa mu mazi ariko ubu nageze hano.”

Kugeza ubu babiri muri bo basubijwe iwabo muri Nigeria mu gihe Yeye na mugenzi we Roman Ebimene Friday w’imyaka 35 ukomoka muri Leta ya Bayelsa basabye sitati y’ubuhunzi muri Brésil.

Abo bagabo bose batangaje ko ibibazo bishingiye ku mutekano muke, ubukungu n’ibindi byaha bikunze kuba mu gihugu cyabo ngo ni byo byatumye batekereza kuva mu gihugu cyababyaye bakajya gushaka imibereho ahandi.

Uyu witwa Yeye wo muri Leta ya Lagos yavuze ko ibyo bibazo byiyongereye ku biza byibasiye umurima we w’ubunyobwa ndetse n’uwo yahingagamo ibiti by’amamesa, bimusiga iheruheru ku buryo ngo abagize umuryango we batagira aho kwikinga, akaba yizeye ko bazamusanga muri Brésil.

Friday we yavuze ko urugendo rwe muri Brésil rwatangiye ku wa 27 Kamena 2023 ubwo inshuti ye y’umusare yatwaraga ubwato busanzwe yamutwaye ikamugeza ku bwato bunini bwo muri Liberia bwari buri ku gice cya Lagos hanyuma amusiga ku kanunga kabwo k’imbere kagana hasi mu mazi (rudder).

Bitunguranye kuri ako gace yahasanze abandi bagabo batatu bose bategereza ko ubwo bwato buhaguruka, ariko ngo yari afite ubwoba ko abo bantu bashya bahuye bashoboraga kumwica cyangwa bakamusunika mu mazi.

Ngo ubwato bugiye guhaguruka bakoze ku buryo ababutwaye batababona, bakora uko bashoboye bararuca bararumira kugira ngo batabumva bakabamerera nabi.

Mu kurwanya ko batagwa mu mazi cyane ko ako gace bari bariho ari gato cyane, ngo bafashe imigozi bizirikira kuri ubwo bwato kugira ngo batagwa mu mazi, ubundi babana n’urusaku rwa moteri y’ubwato icyo gihe cyose, aho ngo batabawe nta nkuru.

Related Post