Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryamaganye byimazeyo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) warishinje kugaba “igikorwa cy’iterabwoba” ku kibuga cy’indege cya Bangboka kiri hafi y’umujyi wa Kisangani, rivuga ko iryo tangazo rigaragaza kubogama no kudaha agaciro ubuzima bw’abaturage.
Ku
wa Gatandatu tariki ya 31 Mutarama
no ku Cyumweru tariki ya 01 Gashyantare
2026, AFC/M23 yemeye ko yarashe kuri icyo kibuga cy’indege ikoresheje indege zitagira abapilote (drones),
ivuga ko yari igikorwa cya gisirikare cyibasiye gusa ibikoresho by’ingabo za
Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Uyu
mutwe usobanura ko icyo kibuga cy’indege cyakoreshwaga n’ingabo za Leta mu
gutegura no kugaba ibitero ku baturage bo mu duce AFC/M23 ivuga ko yabohoye,
ndetse no ku birindiro byayo. Yemeza ko icyo gikorwa cyari kigamije kurengera abasivili, atari
ukubahutaza.
Ku
wa Gatanu, Perezida wa Komisiyo ya AU, Mahmoud
Ali Youssouf, yamaganye icyo gitero, asaba AFC/M23 guhagarika imirwano
byihuse. Yavuze ko kurasa ku kibuga cy’indege kiri hafi y’aho abaturage batuye
ari ukurenga ku mategeko mpuzamahanga agenga intambara, by’umwihariko amahame
ajyanye no kurinda abasivili, kugabanya ingano y’ibitero no kwitwararika.
Ali
Youssouf yise icyo gikorwa “igikorwa
cy’iterabwoba”, ashimangira ko imitwe yitwaje intwaro itari iya Leta
idafite uburenganzira bwo gushingira ku mpamvu za politiki, iz’umutekano
cyangwa iza gisirikare ngo igire ibikorwa bishyira mu kaga abasivili
n’ibikorwaremezo byabo. Yongeyeho ko ababigizemo uruhare n’ababashyigikiye
bashobora kubiryozwa n’amategeko mpuzamahanga.
Mu
gusubiza, AFC/M23, ibinyujije ku Munyamabanga Uhoraho wayo Benjamin Mbonimpa, yagaragaje
impungenge zikomeye ku byo yise “itangazo
risebanya kandi ribogamye” rya Komisiyo ya AU. Yavuze ko AU yamaganye
isenywa rya drones, ariko ikirengagiza ku bushake ibitero by’indege byakomeje
kugabwa ku baturage b’abasivili n’ubutegetsi bwa Kinshasa bufashijwe n’abacanshuro
b’abanyamahanga.
Uyu
mutwe wibukije ko mu mezi arenga abiri ashize, by’umwihariko kuva tariki ya 22 Mutarama 2026, abaturage bo muri Minembwe no mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo bakomeje kwibasirwa
n’ibitero by’ingabo za Leta zakoreshaga drones ziri hagati y’umunani na 12.
AFC/M23
ivuga ko izo drones zakoreshwaga n’abacanshuro b’abanyamahanga zarashe ibisasu
mu duce dutuwe cyane nka Minembwe,
Twangiza, Rwitsankuku, Katogota, Sange, Icyambu cya Kalundu, Hauts-Plateaux,
Masisi, Walikale, Rutshuru, Lubero, Mwenga na Kalehe, bigasenya ibikorwa
remezo by’abasivili birimo amavuriro, amashuri n’insengero, ndetse bigahitana
abantu benshi barimo abagore n’abana.
Uyu
mutwe ushimangira ko igitero cyagabwe ku kibuga cy’indege cya Kisangani cyibasiye gusa ibikoresho bya gisirikare,
ko nta basivili bahitanywe na cyo,
kandi ko cyari kigamije kubahiriza agahenge
kagizweho n’Amasezerano ya Doha, no gukumira ibitero byari bigiye
kugabwa ku baturage.
AFC/M23
yanenze AU kuba yarahubutse kuyamagana itabanje gukora iperereza ryigenga
cyangwa gukusanya amakuru yuzuye, ahubwo igahitamo gufata uruhande, ibyo ivuga
ko bihungabanya icyizere uyu muryango ukwiye kugirirwa.
Yagize
iti: “Kwita igikorwa cyarokoye ubuzima
bw’abantu igikorwa cy’iterabwoba ni intambwe iteje akaga ku Umuryango wa
Afurika Yunze Ubumwe, bikanahabanye n’inshingano zawo z’ibanze zo kurengera
abaturage ba Afurika.”
Uyu
mutwe wanenze kandi Ali Youssouf kuba atarigeze na rimwe amagana Leta ya
Kinshasa ikoresha abacanshuro n’indege zitagira abapilote mu bitero byibasira
abasivili, ibintu AFC/M23 ifata nk’ikimenyetso cy’imyitwarire ibogamye kandi itajyanye n’inshingano zo kurinda
ubuzima bw’abantu.
AFC/M23
yatangaje ko yamagana ku mugaragaro iryo tangazo rya AU, isaba uwo muryango
gushyira imbere uburyo budaheza, bufite
inshingano kandi bushingiye ku kuri, ari bwo bwonyine bwatanga umusanzu
w’ukuri mu kubaka amahoro arambye, ashingiye ku butabera n’ukwubahiriza
uburenganzira bwa muntu.
Like This Post? Related Posts