??
Hari amakuru akomeje gucicikana aturuka mu
burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), avuga ko
umutwe wa AFC/M23 waba wafashe Erik Prince, Umunyamerika uzwi cyane nk’uwashinze kandi
uyobora ibikorwa by’abacanshuro ba Blackwater.
Aya makuru avuga ko Erik Prince yafatiwe mu mujyi wa Uvira muri iki cyumweru, nyuma y’uko ingabo
zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zisubiye muri uwo mujyi, M23 yari
yarawuvuyemo mu kwezi gushize. Bivugwa ko mu bari baherekeje izo ngabo harimo
n’abacanshuro bakorera Prince, bamaze igihe bagaragara mu mirwano ikomeje
kubera mu misozi miremire yo mu burasirazuba bw’igihugu.
Amakuru ataremezwa ku mugaragaro
avuga ko Erik Prince yafatiwe muri hoteli yo mu gace kazwi
nko kwa Muchepe,
afatanwa n’abasirikare bamurindaga, mbere yo kujyanwa ahantu hatazwi.
Kugeza ubu, AFC/M23
ntiratangaza ku mugaragaro niba aya makuru ari ukuri cyangwa atari ko.
Umuvugizi wungirije w’uyu mutwe, Dr. Oscar Balinda,
ku wa Gatanu ubwo yabazwaga n’abanyamakuru ku by’ifatwa rya Prince, yavuze ko
ibisobanuro byimbitse byatangwa n’Umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col. Willy Ngoma,
kuko ari we ukurikirana by’umwihariko ibijyanye n’abacanshuro.
Mu mwaka wa 2025,
ni bwo hatangiye gutangazwa amakuru avuga ko Erik
Dean Prince yashakaga kwinjiza mu burasirazuba bwa RDC abacanshuro bagera ku 2,500, bagamije gusimbura
ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu butumwa bwo kugarura amahoro (MONUSCO).
Raporo z’impuguke z’Umuryango
w’Abibumbye zashyizwe ahagaragara mu Ukuboza 2023,
zagaragaje ko Prince yagerageje kugirana amasezerano n’ubutegetsi bwa Kinshasa, agamije ubufatanye mu gukumira kwaguka kw’ibice
bigenzurwa na M23 no kurinda ibirombe by’amabuye
y’agaciro.
Izo raporo zagaragazaga kandi ko
Prince yashatse kohereza muri Kivu y’Amajyaruguru
abacanshuro bakomoka muri Colombia, Mexique na
Argentina, mu gihe Leta ya RDC yari imaze gusaba MONUSCO
gutangira gutaha mu byiciro.
Aya masezerano yavugwaga ngo yari
ashingiye ku biganiro byabaye mu 2023 hagati ya RDC na Leta
Zunze Ubumwe z’Abarabu, igihugu kizwiho kugirana umubano wa
hafi na Erik Prince. Uyu mugabo ngo yari anashishikajwe no gushakisha amakuru
yatuma igikorwa cyo gutaha kwa MONUSCO cyihutishwa.
Erik Prince yigeze kuba ofisiye mu
mutwe kabuhariwe w’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika urwanira mu mazi,
uzwi nka Navy SEALs, kuva mu 1993 kugeza mu
1995. Nyuma y’imyaka ibiri, yashinze sosiyete y’abacanshuro ya Blackwater afatanyije
na Al Clark.
Blackwater yashinzwe mu 1997 muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, itangira yitwa Blackwater USA, ikaba yari isosiyete yigenga itanga
serivisi z’umutekano n’imyitozo ya gisirikare, cyane cyane ku nyungu za Leta ya
Amerika. Yamenyekanye ku rwego mpuzamahanga kubera ibikorwa byayo mu bihugu
byibasiwe n’intambara nka Iraki na Afghanistan,
ariko iza no kugirana impaka n’imbogamizi nyinshi zijyanye n’imyitwarire
y’abakozi bayo.
Nyuma y’izo mpaka, Blackwater
yahinduye izina igirwa Xe Services, nyuma iza kwitwa Academi, ariko
ikomeza ibikorwa byayo mu rwego rw’umutekano mpuzamahanga.
Like This Post? Related Posts