• Amakuru / MU-RWANDA

U Rwanda rwohereje ba kabuhariwe mu irushanwa mpuzamahanga rihuza imitwe yihariye ya polisi n’ingabo zishinzwe umutekano (SWAT/Special Forces), rizwi nka UAE SWAT Challenge, ribera i Dubai.

Iri rushanwa mpuzamahanga rihuza imitwe ya Polisi n’Ingabo bafite ubumenyi budasanzwe mu gukoresha intwaro na tekiniki mu gucunga umutekano, baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Iry’uyu mwaka ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 rikazageza tariki 11, aho ririmo kuba ku nshuro yaryo ya Karindwi.

Ni mu gihe umwaka ushize, ikipe ya Polisi y’u Rwanda yegukanye umudali wa zahabu mu cyiciro cyo kunyura mu nzira z’inzitane.

Komiseri ushinzwe Ibikorwa n’Ituze ry’Abaturage muri Polisi y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’itsinda riri guhatana muri iri rushanwa, CP George Rumanzi, yavuze ko iri rushanwa rigenda rikomera ndetse rikanitabirwa n’amakipe ashoboye.

Gusa yavuze ko kuri iyi nshuro u Rwanda rwiteguye kongera kwitwara neza, by’umwihariko mu irushanwa ryo kunyura mu nzira z’inzitane.

Ambasaderi w’u Rwanda muri UAE, John Mirenge, yifurije intsinzi abahagarariye u Rwanda muri iri rushanwa, abasaba gukoresha ubushobozi bwabo bwose kugira ngo bitware neza kandi bagere ku musaruro mwiza.

Mu butumwa bwo kuri X, Ambasade y’u Rwanda muri UAE yagize iti: ‘Yabifurije intsinzi, abasaba gukoresha imbaraga zabo zose no kwitwara ku rwego rwo hejuru mu irushanwa.’

Abategura UAE SWAT Challenge bavuga ko igamije gupima no kwerekana ubushobozi bwo ku rwego rwo hejuru mu bikorwa by’umutekano.

Igamije kandi gusangira ubunararibonye n’ubumenyi hagati y’amakipe aturuka mu bihugu bitandukanye, no gushimangira imikorere mpuzamahanga mu gucunga umutekano.

Amakipe yitabiriyiye iri rushanwa ryatangiye muri 2019 apimirwa ku bikorwa by’ingenzi by’umutekano, birimo kurwanya iterabwoba, kwinjira ahantu hafunzwe no kurasa mu cyico mu gihe gito.

Harimo kandi gutabara abashimuswe cyangwa abafunzwe, gukorana nk’ikipe mu bihe bigoye, gukoresha imbaraga z’umubiri no kwihangana, hamwe no gufata ibyemezo byihuse mu bihe by’akaga.

Amakipe yitabiriye UAE SWAT Challenge ahabwa amanota hashingiwe ku muvuduko, ukuri, umutekano, gukorera hamwe no kubahiriza amategeko y’irushanwa

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments