• Amakuru / POLITIKI


Guverinoma y’u Butaliyani yatangaje ko idashobora kwinjira mu rwego rwiswe ‘Board of Peace’ rwashyizweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump bitewe n’uko imiyoborere yarwo ihabanye n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.

‘Board of Peace’ ni urwego Perezida Trump yatangiye kuvuga muri Nzeri 2025 agaragaza ko rugamije gushakira umuti ikibazo cy’Intambara yo muri Gaza ariko aza kurwagura agaragaza ko ruzanashaka ibisubizo andi makimbirane ku Isi.

Ni urwego rutavuzweho rumwe ahanini bitewe n’uko hari abavuga ko rwaba rugamije kwigizayo Umuryango w’Abibumbye.

Uko kutavugwaho rumwe kwatumye bimwe mu bihugu byatumiriwe kurwinjiramo bitajyamo nubwo hari ibindi byemeje ubusabe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Butaliyani, Antonio Tajani, yavuze ko hari imbogamizi zikomeye z’amategeko zituma igihugu cye kidashobora kuba umunyamuryango w’uru rwego, nubwo avuga ko u Butaliyani bwiteguye gutanga umusanzu wabwo mu gushakira amahoro Isi.


Ati “Muri ‘Board of Peace’ harimo ingingo zidahura kandi zidashobora guhuzwa n’Itegeko Nshinga ryacu ndetse zidashobora gukemurwa mu buryo bw’amategeko. Gusa, tuzakomeza kuba maso mu gushyigikira gahunda zose zigamije amahoro.”

Yongeyeho ati “Twiteguye gutanga umusanzu wacu mu buryo bufatika nko mu gutoza inzego z’umutekano muri Gaza, ariko mu buryo bwubahiriza amategeko mpuzamahanga.”

Minisitiri Tajani yasobanuye ko ingingo ya 11 y’Itegeko Nshinga ry’u Butaliyani ibuza icyo gihugu kwinjira mu miryango mpuzamahanga itayobowe mu buryo buha uburenganzira bungana ibihugu binyamuryango byayo, aho usanga hari umuyobozi umwe ufite ijambo rya nyuma ku bandi bose.

Muri ‘Board of Peace’ ni ko bimeze kuko Donald Trump ari we muyobozi uzaba afite ijambo rya nyuma kandi agumeho na nyuma yo kuva ku butegetsi bwa Amerika.

Al Jazeera yanditse ko u Butaliyani bwiyongereye ku bindi bihugu bikomeye by’i Burayi byamaze kwanga kwinjira muri uru rwego, birimo u Bufaransa, u Budage n’u Bwongereza, ibyerekana impungenge zikomeje kwiyongera ku ntego n’imikorere ya ‘Board of Peace’.

Ku rundi ruhande, Minisitiri Tajani yavuze ko umubano w’u Butaliyani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ukomeje kuba mwiza, by’umwihariko nyuma y’inama yagiranye na Umunyamabanga wa Amerika Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, na Visi Perezida wayo, JD Vance.

‘Board of Peace’ yatangirijwe mu kwezi gushize i Davos mu Busuwisi yamaganywe n’abayobozi batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, wavuze ko inshingano zo kubungabunga amahoro ku Isi zigomba gukomeza kuba iza Loni.

Kugeza ubu, ibihugu 26 ni byo bivugwa ko byamaze kwinjira muri uru rwego mu bibarirwa muri 60 byatumiwe, mu gihe ibindi biri mu byasabwe kurujyamo byakomeje kugaragaza imbogamizi z’uko uru rwego rudaha agaciro ihame ry’uburenganzira bungana n’imiyoborere isanzwe y’inzego mpuzamahanga.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments