Mu rugendo
rwe rwo guhuza umuziki gakondo n’igihe cya none, umuhanzi Jabo akomeje
kwerekana ko afite icyerekezo gihanitse, aho ibikorwa bye bigenda byambukiranya
imbibi z’injyana n’igihe.
Mu kiganiro
yagiranye na Kimwe mu binyamakuru bya hano muri Kigali Jabo yasobanuye birambuye uko indirimbo
‘Mukesha’, yakoranye na Platini P, yavutse n’impamvu yahisemo uyu muhanzi, mu
gihe yari yaratekereje no kuyikorana na Kenny Sol.
Jabo avuga
ko igitekerezo cy’iyi ndirimbo cyaturutse kuri Producer Pakkage wo muri Country
Records, wamuhamagaye amubwira ko afite injyana (Beat) yihariye y’indirimbo
‘Mukesha’, kandi yamaze kuyitunganya.
Icyari
gisigaye, nk’uko Jabo abyemeza, kwari ugushyiramo ijwi n’ubuhanzi
bw’umuririmbyi. Avuga ati “Producer Pakkage yaramamagaye ambwira ko afite
indirimbo yitwa ‘Mukesha’, yifuza ko nayiririmbamo.”
Akomeza
asobanura ko we na Pakkage bamaze kumva injyana, bahise batekereza ku bahanzi
bashobora kuyifasha kurushaho kwambuka imbibi, ari bwo havukaga igitekerezo cyo
kuyikorana n’umwe mu bahanzi bakunzwe, Platini P cyangwa Kenny Sol.
Gusa, uko
iminsi yagiye ishira, byaje kugaragara ko Kenny Sol ataboneka muri icyo gihe,
bitewe n’uko yari afite ibitaramo yari ateganyijwe gukorera muri Canada, ari na
byo byatumye bahisemo kwihutira ku wundi wari wabonetse.
Jabo avuga
ko yifashishije Ben Adolphe kugira ngo amufashe kumuhuza na Platini P, ibintu
byaje kugenda neza cyane kurusha uko yari abyiteze.
Akomeza
agira ati “Navuganye na Ben Adolphe mubwira ko yampuza na Platini P.
Yaramumvishije, ambwira ko indirimbo ari nziza. Naje kuvugana na Platini ubwe,
mubwira ko mfite indirimbo nifuzaga ko twayikorana. Akimara kuyumva, yarambwiye
ati: ‘Ahubwo turayinoza ryari?’”
Ibi byahise
bitanga icyizere ko ‘Mukesha’ igiye gufata indi ntera. Jabo ashimangira ko
Platini P yagize uruhare rukomeye mu kuyitunganya no kuyinoza, aho atahwemye
gutanga ibitekerezo bigamije kuyigeza ku rwego rwo hejuru.
Ati:
“Platini ni imfura cyane. Ni umuntu ukunda ibintu binoze. N’iyo wavuga ko hari
Draft zigera kuri 30 z’iyi ndirimbo ‘Mucyesha’, si ugukabya”
Indirimbo
‘Mukesha’ yatangiye gukorwa mu Ukuboza 2024, iza gusohoka ku mugaragaro muri
Gashyantare 2026, ikaba iri mu ndirimbo zigize Album ya kabiri Jabo ari
gutegura, ashimangira ko izaba irimo umwimerere wihariye w’umuziki gakondo
uvanze n’ibihe tugezemo.
Mu gusoza, Jabo yashimiye Platini P ku bwitange n’ubunyamwuga yagize, avuga ko ‘Mucyesha’ atari indirimbo gusa, ahubwo ari urugendo rwahuje ibitekerezo, ubunararibonye n’icyerekezo cy’ejo hazaza h’umuziki nyarwanda.
https://youtu.be/y3wyKuhLx-o?list=RDy3wyKuhLx-o