Umuhanzi
Bruce Melodie yashimangiye ko we na The Ben kuri ubu basa n’abari ku ruhembe mu
muziki nyarwanda , bagiye kuzenguruka igihugu mu bitaramo byiswe ‘2026 Summer
Country Tour’.
Ibi Bruce
Melodie yabitangaje kuri iki Cyumweru, tariki ya 08 Gashyantare 2026,
abinyujije mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram.
Agaragaza ko
kuzenguruka igihugu bigamije kwegera abakunzi babo no gukomeza kuzamura
ibendera ry’umuziki nyarwanda.
Uyu muhanzi
agaragaza ko nubwo ibi bitaramo byateguwe na 1:55 AM byamaze kwemezwa, mu minsi
ya vuba ari bwo hazatangazwa aho bazataramira n’amatariki.
Ibi bibaye
nyuma y’impaka ziheruka kuba, aho The Ben yari yabanje guhakana ko azaba ari
muri ibi bitaramo gusa nyuma y’ibiganiro bagiranye, aba bahanzi bombi
bemeranyije gukomeza ibi bitaramo aho biteganyijwe kuzenguruka Intara enye
z’Igihugu.
Ibi bitaramo
byitezwe mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye, Amajyaruguru ni mu karere ka
Musanze, Iburasirazuba mu karere ka Kayonza, Iburengerazuba , biteganyijwe muri
Rubavu. Ni mu gihe ibi bitaramo biteganyijwe gusorezwa mu Mujyi wa Kigali.
Bruce
Melodie na The Ben baheruka guhurira mu gitaramo cya ‘The Nu Year Groove’
cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026 muri BK Arena.
Ni igitaramo
cyasize impaka zidasanzwe mu bafana, bituma benshi basaba ko bongera bagahurira
ku rubyiniro bakongera guca izo mpaka.
Aba bombi byari byabanje kuvugwa ko ibitaramo bazahuriramo byasubitswe ariko bamwe bakabifata nko kugira ngo bivugwe cyangwa se byamamazwe muri ubwo buryo . Cyakora hari amakuru yavugaga ko hari ibyo impande zombi zari zitarumvikanaho.