Bamwe mu batuye mu mirenge wa Ruhuha, Ngeruka, Mareba na Gashora mu karere ka Bugesera bivugwa ko banyweye inzoga yitwa Kanyanga birakangira benshi barwaye bikomeye ndetse bamwe muribo bitaba Imana.
Kuwa 06 Gashyantare
2026, abaturage bavuga ko abagera kuri 16 bari bamaze kwitaba Imana abandi 20
bakaba barembeye kwa muganga no mu ngo zabo.
Ni inzoga
bivugwa ko yakorwaga n’uwitwa Nshyimyiryayo Damascene ufite imyaka 46, nyuma yo
kuzenga akazisakaza mu bazicuruzaga.
Abaturage
bavuga ko uyu Damascene nawe yaje kwitaba Imana azize iyo nzoga yakoraga.
Umugore wa
Nyakwigendera Damascene, Nyirabazungu Therese bivugwa ko ariwe wenze kanyanga
imaze guhitana benshi ahakana ko bakoraga kanyanga agahamya ko ibyo bo bakoraga
ari urwagwa.
Umwe mu
baturage twasanze aho bagiye gushyingura Damascene ahamya ko muri Ngeruka Leta
ikwiriye gushyira imbaraga mukuharwanya kanyanga, ahamya ko bavangaga methanol
na kanyanga ntoya.
Tuyisenge
Jean Baptiste ushinzwe ubuzima n’isuku mu murenge wa Ngeruka ukanaba umwe mu
mirenge imaze gupfusha benshi yemereye B PLUS TV ko iyi mirenge irimo abakora
izo kanyanga ariko akavuga ubuyobozi bukomeje ingamba zo kuzihashya.