• Amakuru / MU-RWANDA


Abakozi 13 bo mu rwego rw’ubucamanza bahaniwe ruswa mu mwaka wa 2024/2025, mu gihe kuva mu myaka 20 ishize (kuva mu mwaka wa 2005 kugera mu mwaka ushize wa 2025) abakozi 57 barirukanywe kubera ruswa.

Abo birukanywe barimo abacamanza, abanditsi, n’abandi mu byiciro bagera ku baturage nk'uko byatangajwe na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Rt. Hon. Mukantaganzwa Domitilla, ubwo yatangizaga Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kuri uyu wa Mbere, tariki ya 09 Gashyantare 2026.

Mu kiganiro n'Abangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy'Urukiko rw'ikirenga, Hon Mukantaganzwa, yagize ati “Iyi ni imibare igaragaza ko ruswa itihanganirwa, ariko si na ruswa gusa, ahubwo imyitwarire yose itari myiza ntiyihanganirwa.”

Hon. Mukantaganzwa yibukije abagana inkiko ko ubutabera ari uburenganzira bwabo kandi ko butagurwa.

Iki cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko kigiye kuba ku nshuro ya 16 ku nsanganyamatsiko igira iti “Serivisi mbi ni icyuho cya ruswa. Tanga amakuru dufatanye kuyamagana."  Ni icyumweru kiba mu Cyumweru cya kabiri cy’ukwezi kwa Gashyantare buri mwaka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments