• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko bwamaze gutegura no kohereza inyandiko zisaba ifatwa rya Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, kugira ngo ashyikirizwe ubutabera bw’u Rwanda, nyuma yo kumenyekana ko ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ibi byatangajwe n’Umushinjacyaha Mukuru, Habyarimana Angélique, wavuze ko u Rwanda ruri gukorana bya hafi n’inzego z’ubutabera za Amerika mu rwego rwo gutuma Prince Kid abazwa ibyaha yahamijwe n’inkiko z’u Rwanda.

Prince Kid yamenyekanye cyane nk’uwateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, ariko mu Ukwakira 2023 Urukiko Rukuru rumuhamya ibyaha birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ibyaha byavugwaga ko byakorewe abakobwa bitabiraga iri rushanwa.

Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka itanu, ariko mu isomwa ry’urubanza we n’abamwunganira mu mategeko ntibigeze bitaba urukiko, mu gihe Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe. Nyuma y’aho, byaje kumenyekana ko Prince Kid yatorotse ubutabera.

Ku wa 3 Werurwe 2025, Urwego rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rushinzwe abinjira n’abasohoka n’imipaka (ICE) rwafatiye Prince Kid mu Mujyi wa Fort Worth, muri Leta ya Texas. ICE yatangaje ko yari amaze iminsi atuye muri uwo mujyi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ubwo yinjiye muri Amerika mu buryo bwemewe.

Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 09 Gashyantare 2026,  ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu nkiko, Umushinjacyaha Mukuru yasobanuye ko Prince Kid yahamijwe icyaha ku buryo budasubirwaho, bityo ko nta bundi bujurire agifite.

Yagize ati:“Iyo umuntu yakatiwe n’inkiko ku buryo ndakuka, hanyuma hakamenyekana aho aherereye, u Rwanda rutegura impapuro zo kumuta muri yombi, rukazishyikiriza inzego zibishinzwe muri icyo gihugu. Ibyo byose byarakozwe, kandi imikoranire n’ubutabera bwa Amerika irahari.”

Yakomeje avuga ko inyandiko zisaba ko Prince Kid agarurwa mu Rwanda zoherejwe mu Ukwakira 2024, ariko ko ashobora kubanza kubazwa ibyaha akurikiranyweho n’ubutabera bwa Amerika mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Ati:“Twabamenyesheje urubanza rumukatira, ibyaha akurikiranyweho, n’umwirondoro we wuzuye, tunasaba ko yagarurwa mu gihugu. Hari igihe ibyo bikorwa bitinda bitewe n’uko hari ibyo agomba kubanza gusubiza aho afungiwe, ariko igihe kigeze u Rwanda ruzamuhabwa nk’uko byasabwe.”

Ibyaha Prince Kid akurikiranyweho bifitanye isano n’ihohotera rishingiye ku gitsina bivugwa ko yakoreye abakobwa bitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda, ryategurwaga n’ikigo cye Rwanda Inspiration Backup.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments