• Amakuru / MU-RWANDA


Nyuma y’urupfu rw’uwitwa Uwamahoro Melania rwakurikiwe n’urw’abandi bagabo batatu, bamwe mu baturage bavuga ko byabashyize mu rujijo abanda bagahamya byaturutse kubyo banyoye, gusa bose bagahuriza ku kuba ari impfu z’amayobera.

Ibi byago byabereye mu mudugudu wa Mujuga mu kagali ka Mujuga mu murenge wa Kitabi ho mu karere ka Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo.

Umuturanyi wa Melania yasobanuye uko ibyo byago byose byaje

“Uwamahoro Melania yapfuye kuwa gatanu n’ijoro, tumushyishyingura ku cyumweru, tuvuye ku kiriyo dusanga umugabo wo mu muryango yiyahuye, bucya kuwa mbere dushyingura uwo mugabo, kuwa kabiri abaraje uwo mugabo we twumva ngo bahumye! Mbese wabonaga bakanuye amaso abyimbye ariko batabona!”.

Abaturanyi bavuga ko bageze ku gicamunsi umwe bati arapfuye! Mu gitondo babyutse kuwa gatatu bati n’undi yapfuye.

Aba baturage bavuga ko bishoboka hari uwahumanyije ikinyobwa basangiye bikaba ariyo ntandaro y’izo mpfu zidasobanutse.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’amajyepfo CIP Hassan Kamanzi yahamije aya makuru asobanura ko inkomoko yabyo ishingiye ku nzoga banyoye, yibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe hari abari gukora izi nzoga zitemewe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments