Umuraperi
Wiz Khalifa ari mu gahinda kenshi nyuma yo gupfusha se umubyeyi we , Laurence W. Thomaz.
Amakuru
y’urupfu rwa Laurence W. Thomaz yamenyekanye ku wa Gatanu tariki 13 Gashyantare
2026. Yapfuye afite imyaka 63, gusa ntihatangajwe icyamwishe.
Wiz Khalifa
abinyujije kuri X, yavuze ko “uyu munsi data yahisemo kudakanguka. Nzamukunda
iteka ryose, nzamukumbura kandi nzahora mushimira kubera ibyo yanyigishije.
Yagiye mu mahoro. Nzagukunda iteka Laurence W. Thomaz.”
Ubu butumwa
Wiz Khalifa yabukurikije amafoto akiri muto ari kumwe na se.
Wiz Khalifa
wamenyekanye mu ndirimbo nka Black and yellow, See you again na Young, wild and
free, yari aherutse gutangaza ko studio se yigeze gufungura mu gace ka
Pennsylvania, ubwo yari akiri muto, yamuharuriye inzira yo kwinjira mu muziki.
Like This Post? Related Posts