Muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hishwe Abatutsi b’inzirakarengane basaga
miliyoni mu minsi 100 gusa, bicwa urw’agashinyaguro. Muri abo bishwe, harimo
n’abahanzi. Muri iyi nkuru Imvaho Nshya yegeranyije amateka ya bamwe muri
abo bahanzi. Ibihangano byabo ntibisaza; ndetse n’abavutse nyuma ya Jenoside
barabikunda.
Sebanani Andre
Sebanani
André yavutse mu 1952, avukira mu cyahoze ari Komini Kigoma Perefegitura
Gitarama, ubu akaba ari mu Karere ka Nyanza, Intara y’Amajyepfo. Yari
umucuranzi n’umuririmbyi muri Orchestre Impala akaba yari azwi no mu ikinamico
kuri Radio Rwanda aho yabarizwaga mu itorero Indamutsa.
Tariki 01
Nzeri 1979, yashyingiranywe na Mukamulisa Anne Marie babyarana abana bane ari
bo, Sheja Eliane, wavutse mu 1981, Damarara Diane wavutse mu 1984; Shyengo
Frida wavutse mu 1985 na Songa Aristide, ari we bucura, wavutse mu 1988.
Nk’uko
bitangazwa n’inyandiko y’Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru, Sebanani yaje gukora
kuri Radiyo Rwanda muri gahunda za Discothèque-Phonotèque, urwenya, ubuvanganzo
bw’umwimerere nyarwanda, umukinnyi w’ikinamico mu itorero “Indamutsa” aho yakinnye
mu zirimo Nzashira Ingurugunzu nkiri Ngagi, Icyanzu cy’Imana (Uwera), n’izindi.
Mu 1990,
Sebanani yaje gufungwa mu bo Leta ya Habyarimana yitaga ibyitso by’Inkotanyi.
Afunguwe ubuyozi bwa ORINFOR bwanze kumusubiza mu kazi ngo ntibakorana
n’ibyitso. nyuma aza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Indirimbo
zirimo Urabaruta, Karimi ka shyari, Zuba ryanjye, Urwo ngukunda ni cyimeza,
Mama Munyana, Susuruka yaririmbanye n’umufasha we Anne Marie, Nkumbuye umwana
twareranywe n’izindi zinyuranye, ni urwibutso rukomeye yasigiye Abanyarwanda.
Rugamba Sipiriyani
Izina
Rugamba ni izina rikuru mu buhanzi nyarwanda. Rugamba Sipiriyani uzwi cyane mu
ndirimbo nyinshi, ibitabo n’imivugo yari yarashinze itorero Amasimbi
n’Amakombe. Yavukiye mu cyahoze ari Komini Karama, ubu ni mu Karere ka
Nyamagabe, mu mwaka wa 1935. Yashakanye na Mukansanga Daphrose (wavutse mu
1944), bari barabyaranye abana 10. Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daphrose
bicanywe n’abana babo 6, tariki ya 7 Mata 1994, ku ikubitiro rya Jenoside
yakorewe Abatutsi, harokoka abana bane.
Rugamba
yakoze imirimo itandukanye muri Leta, ariko mu myaka ye ya nyuma yaje gukurwa
mu kazi igihe kitageze, kubera ko atihanganiraga akarengane ako ari ko kose,
akabyamagana abicishije mu nganzo ye. Ibyo bigaragarira mu ndirimbo zisaga 400
yagiye ahimba zirimo “Ntumpeho”, “Inda nini”, “Jya umenya gusaza utanduranyije
cyane”, “Agaca” n’izindi nyinshi.
Imwe mu
nkuru zasohotse mu kinyamakuru ‘Imvaho Nshya’ muri Mata 2011, ivuga ko ubwo
Rugamba yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yari kumwe n’abandi
baririmbyi be kimwe n’abagize umuryango we. Ku wa 13 Werurwe 2024, ni bwo
umuhungu we witwa Dorcy Rugamba yamuritse igitabo yise ‘Hewa Rwanda’ gikubiyemo
inkuru y’uburyo abasirikare 20 bari bashinzwe kurinda umukuru w’Igihugu bigabye
mu rugo rwabo ku wa 7 Mata 1994 i saa yine za mugitondo bakica ababyeyi be
n’abavandimwe be.
Bizimana Loti
Bizimana
Loti uzwi mu ndirimbo ‘Nsigaye ndi umuzungu’ na ‘Nta munoza’, na we yishwe muri
Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muririmbyi ubuhanzi bwe mu ndirimbo
bwari bushingiye ku gushyenga ariko bugaha impanuro abantu.
Mu buzima
busanzwe ngo yari umuntu ukunda gushyenga. Yamenyekanye cyane mu bitaramo
n’indirimbo nka Patoro, Nta munoza, Musanabera, Cyabitama n’iyitwa ‘Uzaza
ryari’ bamushinje ko yavugaga gutaha kw’Inkotanyi mu Rwanda.
Bizimana ni
mwene Samusoni Karera na Mukandebe Aloysie bo muri Nyantango ubu ni mu Murenge
wa Murambi mu Karere ka Karongi, Intara y’Uburengerazuba aho yavutse mu 1949.
Amashuri ye yose yayigiye i Gitwe ubu ni mu Karere ka Ruhango. Uyu muhanzi
yicanywe nabe bose maze umuryango we urazima. Bizimana Loti yishwe afite imyaka
45.
Karemera Rodrigue
Ku rutonde
rw’abahanzi bishwe muri Jenoside yako rewe Abatutsi mu 1994 harimo na Karemera
Rodrigue nk’umwe mu bihangange by’umuziki mu baririmbaga ku giti cyabo. Nyakwigendera
azwi mu ndirimbo ‘Kwibuka’, ‘Ubarijoro’ n’izindi. Yabonye izuba mu mwaka wa
1957, avukira anakurira mu Karere ka Rwamagana. Akaba yari umwana w’imfura mu
muryango w’abana bane.
Mu rugendo
rwe rw’amashuri, amashuri yisumbuye yayize mu iseminari nto ya Zaza iherereye
mu Karere ka Ngoma. Mu mwaka wa 1973 ubwo imwe mu miryango y’Abatutsi
yameneshwaga abandi bakicwa, Karemera Rodrigue n’umuryango we bahungiye i
Burundi, nyuma ariko baza kugaruka batura mu mujyi wa Kigali i Gikondo.
Tariki 20
Gicurasi 1994 ni bwo umuhanzi Karemera Rodrigue hamwe n’umufasha we ndetse
n’umwana we w’imfura witwa Karemera Valerie bishwe, nyuma yo kugabwaho igitero
n’Interahamwe aho bari batuye i Gikondo, Camp Zaire.
Uwo muhanzi
akaba yarishwe arashwe, gusa abana be babiri ari bo Bigabo Janvier na
Iradukunda Valery Karemera, bashoboye gucika interahamwe bakaba bakiriho. Nyuma
ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango wa Karemera Rodrigue wamenye
amakuru yuko hari undi mwana yasize yibarutse ku wundi mugore, Uwo mwana witwa
Karemera Patrick, kuri ubu ariho akaba atuye i Rwamagana.
Bizimungu Dieudonné n’umugore we Uwimbabazi Agnes
Bizimungu
Dieudonnée yavukiye ku Mukamira mu Karere ka Nyabihu mu 1959, akaba yarishwe
hamwe n’umufasha we Uwimbabazi Agnes. Bizimungu Dieudonné yishwe afite imyaka
35 naho Uwimbabazi Agnes afite 34. Basize umwana umwe w’umukobwa witwa Akayezu
Noëlla. Aba bombi bazwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ibango ry’ibanga,
Urujeje rw’imisozi igihumbi, Ikirezi, Inzovu y’imirindi n’izindi nyinshi zigikundirwa
umurindi n’ingoma zitanga umunezero ku bazitega amatwi.
Mu gusoza
iyi nyandiko, nubwo tubagejejeho amateka y’aba bari abahanzi, si
ukuvuga ko ari bo bonyine bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari
n’abandi. Uretse n’abahanzi kandi hari n’amatsinda (Orchestres) menshi
yasenyutse andi acika intege kubera gupfusha bamwe mu bari bayagize. Orchestres
y’icyo gihe izwi kandi igikora ni iyitwa ‘Impala gusa’. Abakunzi b’umuziki
nyarwanda, Imiryango, abavandimwe n’inshuti zabo bahora bavuga ko batazigera
bibagirwa abo bahanzi kuko bavukijwe ubuzima bazira uko bavutse kandi ngo
ibihangano byabo bizahora ari urwibutso uko ibinyejana bizahora bisimburana.
Like This Post? Related Posts