Lydia
Jazmine yatangaje imico yifuza ku mugabo w’inzozi ze, ashimangira ko atagishaka
urukundo rwo gukina
Uyu muhanzikazi
w’Umunya-Uganda Lydia Jazmine yongeye gutuma amazina ye avugwa cyane ku mbuga
nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro imico yifuza ku mugabo w’inzozi
ze.
Nubwo Lydia
Jazmine yakunze kuvugwaho gukundana n’ibyamamare bitandukanye birimo Eddy Kenzo
na Fik Fameica, we yakomeje guhakana ayo makuru, ashimangira ko ahitamo
kugumana ubuzima bwe bw’urukundo mu ibanga.
Icyakora
kuri iyi nshuro, yahisemo kuvuga yeruye ibyo yifuza ku mukunzi uzamubera uwo
kubana na we by’igihe kirekire.
“Nkeneye
umugabo uzi icyo ashaka ,Mu butumwa
yasangije abamukurikira, Lydia Jazmine yavuze ko yifuza umugabo ufite
amarangamutima asobanutse (emotionally available), wiyemeje (committed) kandi
ushobora no gushyigikira urugo mu buryo bw’amafaranga.
Yagize ati:“Nta
kintu kiryoshye nko kubona umugabo uzi icyo ashaka kandi aguhitamo ku
mugaragaro. Guhamagarana mu gitondo. Ubutumwa bwa nijoro. Gusubiza vuba. Nta
gukina ku marangamutima. Nta kugusiga mu rujijo.”
Yakomeje
asobanura ko ku bwe urukundo nyarwo rugaragarira mu bikorwa bya buri munsi:
“Aguha
igihe, akaguha umwanya, akakwitaho, agashyiramo imbaraga ndetse n’amafaranga.
Atuma wumva utekanye, ufite agaciro kandi witabwaho. Iyo yiyemeje, aba ari
uwawe wenyine.”
Yigeze
gutandukana n’umukunzi kubera kudafata urukundo nk’ikintu gikomeye
Aya magambo
aje nyuma y’uko aherutse gutangaza ko yigeze kwirukana umugabo bakundanaga
kubera ko atafataga umubano wabo nk’ikintu gikomeye kandi atagaragazaga intego
z’igihe kirekire.
Lydia
Jazmine yavuze ko atagishishikajwe no gukundana byo kwishimisha gusa, ahubwo ko
ashaka umubano ufite icyerekezo.
Ati: “Sinshaka
umuntu uza mu buzima bwanjye adafite gahunda isobanutse. Nkeneye umuntu ushaka
kubaka, atari gukina.”
Mu byo
aheruka gutangaza, bigaragara ko Lydia Jazmine atagishaka urukundo rwo
kugerageza cyangwa urwo kwihishanya, ahubwo ashaka umugabo uhoraho, wizerwa
kandi uhamye ku cyemezo cye.
Abasesenguzi
b’imibanire bavuga ko amagambo ye agaragaza ko amaze gukura mu mitekerereze, ndetse
ko ashaka umubano uha agaciro ubudahemuka, itumanaho n’ubwitange.
Ibi byateje
impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bashimye uko agaragaza ibyo yifuza
adatinya, mu gihe abandi bavuga ko ibyo asaba ari ibisanzwe ku muntu ushaka
urukundo rukomeye.
Icyakora, ku
ruhande rwa Lydia Jazmine, biragaragara ko ubu ashaka umukunzi uzi agaciro ke
kandi witeguye kubaka ejo hazaza he.
Like This Post? Related Posts