• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Imyigaragambyo y’abakozi yabaye ku wa Mbere yahungabanyije cyane ingendo ku kibuga gikuru cya Kenya, Jomo Kenyatta International Airport, i Nairobi. Aho Abakozi basabaga  ubuyobozi  kunoza imibereho yabo ku kazi no kongererwa imishahara.

Sosiyete y’indege ya leta, Kenya Airways, yasohoye itangazo risaba abagenzi kubanza kugenzura uko indege zabo zifashe mbere yo kujya ku kibuga cy’indege. Iryo tangazo ryavugaga ko gutinda mu igenzura ry’indege (air traffic control) byagize ingaruka ku kugera no guhaguruka kw’indege, bityo gahunda z’ingendo zigomba guhindurwa. Sosiyete yongeye gushimangira iti: “Abagenzi basabwe kutajya ku kibuga cy’indege batabanje kwemeza ko indege yabo ihari.”

Ibihumbi by’abagenzi bagaragaye bicaye hanze ya terminal, mu gihe imiryango imwe yatangaje ko ababo baheze imbere mu kibuga.

Muri bo harimo Trent Bryski, mukerarugendo w’Umunyakanada wari umaze ukwezi muri Kenya, wateganyaga kujya muri Uganda ariko urugendo rwe rukabangamirwa n’iyi myigaragambyo. Kubera ko visa ye yari yararangiye, yavuze ko atahawe amakuru asobanutse ku gihe azagendera .

“Ntabwo twagombaga kuba tukiri hano, visa yacu igaragaza ko twavuye mu gihugu. Twahawe ibaruwa idasanzwe, ariko ntituzi igihe tuzagenda,” yavuze, anongeraho ko imyigaragambyo yamubujije kwizihiriza isabukuru ye i Entebbe muri Uganda.

Undi mugenzi, Linda Chebet, yavuze ko gahunda ze z’umunsi zose zahindutse nyuma y’uko indege ye itinze bikamubuza guherekeza nyina i Eldoret.

“Byose byarahindutse, kandi byateje urukurikirane rw’ibibazo kuri njye no ku bantu bari bategereje mama.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe ibibuga by’indege muri Kenya, Kenya Airports Authority, bwatangaje ko bwafashe ingamba zigamije kugabanya ingaruka z’iyi myigaragambyo mu gihe hagishakishwa umuti w’ibiganiro. Bwavuze kandi ko bwiteguye kugirana ibiganiro byubaka n’abakozi.

Abakozi bari baratanze integuza y’imyigaragambyo mu cyumweru gishize, nyuma y’uko habayeho kutumvikana ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ajyanye n’imibereho ku kazi n’inyungu z’abakozi.

Kubera ko Jomo Kenyatta International Airport ari ihuriro rikomeye ry’ingendo zo mu karere no ku rwego mpuzamahanga, iyi myigaragambyo yagize ingaruka zikomeye ku ngendo zo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba no hanze yako.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments