• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi  uri mu bakunzwe cyane  mu gihugu cya  Uganda Moses Ssalli  uzwi nka  Bebe  Cool yagaragaje  ko  nta kibazo cyangwa amakimbirane afitanye  na  Eddy Kenzo nkuko byakomeje kugenda bivugwa ku mbuga nkoranyambaga

Uyu muyobozi wa  Gagamel  yasobanuye mu buryo burambuye amakuru  amaze igihe avuga  ku makimbirane ari hagati yena mugenzi we  Eddy Kenzo usanzwe ayobora Big Talent .

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye  n’abafana be  ku rubuga rwa Tik Tok mu  mpera z’icyumweru  gishize Bebe Cool yasobanuye ko nta makimbirane cyangwa umujinya afitanye na Eddy Kenzo yahakanye amakuru y’ibihuha byavugwaga ku mbuga nkoranyambaga  ko hari intonganya hagati yabo.

Bebe  Cool  yavuze kandi ko atigeze yanga cyangwa ngo ashake kugirira nabi Eddy Kenzo binyuranye  nibyari bikomeje  kuvugwa  n’abantu ku mbuga nkoranyambaga.

Yongeyeho kandi  ko kugeza ubu intego ye ari ugukomeza gukorera  hamwe mu ruganda rwa muzika no gushyira imbere umubano mwiza mu buryo bw’umwuga hagati  ye na mugenzi we .

Iki gisobanuro cyashyizwe ahagaragara mu rwego rwo guhagarika ibihuha no kugaragaza ko abakunzi b’umuziki muri Uganda bakwiye gukomeza kwishimira impano z’aba bahanzi bombi aho gukurikirana amakimbirane adafite ishingiro.

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments