• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yashyizeho impuguke mu by’indege Girma Wake nk’ Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa Uganda Airlines, mu rwego rwo gukemura ibibazo by’imiyoborere no kongera guteza imbere  imikorere y’iki kigo cy’indege cya Leta.

Iri shyirwaho ryemejwe mu ibaruwa yo ku wa 13 Gashyantare 2026, yandikiwe Minisitiri w’Ibikorwa Remezo n’Ubwikorezi, Edward Katumba Wamala, nyuma y’uko Perezida agaragaje impungenge ku ntege nke zikomeye mu buyobozi n’imicungire ya Uganda Airlines.

Mu ibaruwa ye, Museveni yategetse Minisitiri gushyira mu bikorwa byihuse ishyirwaho rya Girma Wake nk’Umujyanama n’Umugishwanama (Consultant/Advisor) kugira ngo afashe gukosora ibibazo by’imiyoborere n’imikorere.

Yagize ati: “Ndagutegetse gukomeza ugashyiraho Bwana Girma Wake nk’Umujyanama/Umugishwanama kugira ngo afashe gukosora ibibazo byinshi by’imiyoborere biri muri kigo.”

Perezida yanategetse ko Girma Wake azaba ariwe  Muyobozi  w’agateganyo kugeza muri Nyakanga 2026, igihe hazaba hashyizweho Umuyobozi Mukuru mushya uhoraho. Muri icyo gihe cy’inzibacyuho, azakorana bya hafi n’Inama y’Ubutegetsi ya Uganda Airlines.

Museveni yanategetse ko umuyobozi  wari uriho, Jenifer Bamuturaki, ahita ava ku nshingano ze, agatanga ububasha kuri Girma Wake n’Inama y’Ubutegetsi.

Girma Wake azwi cyane mu rwego rw’ubwikorezi bwo mu kirere, aho yigeze kuyobora Ethiopian Airlines, imwe mu masosiyete y’indege yageze ku ntsinzi ikomeye muri Afurika.

Ishyirwaho rye rifatwa nk’intambwe ya Leta ya Uganda yo kugerageza gukura Uganda Airlines mu bibazo by’imikorere byagiye biyivugwaho, no kongera icyizere mu mikorere y’indege y’igihugu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments