Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwatangaje ko isomwa ry’umwanzuro ku rubanza ruregwamo Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad, Kalisa John, Kwizera Nestor alias Pappy Nesta, Ishimwe Patrick alias Pazzo Man na Ishimwe François Xavier, rizasomwa ku wa 27 Gashyantare 2026 saa cyenda.
Iburanisha ryabaye ku wa 17 Gashyantare 2026 ahagana saa sita
n’iminota 17, aho Ubushinjacyaha bwongeye kugaragaza ibimenyetso bushinja cyane
cyane Djihad uruhare mu gusakaza amashusho y’urukozasoni ya Yampano, ndetse no
gutuma ayo mashusho akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga zirimo WhatsApp.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Djihad yakoze ikiganiro cyavuzwemo
amagambo arimo “Imipuri y’i Nyarugenge irajagaraye”, aho ngo yanavugije ingoma
akavuga ko “gitare ari ku ngoma.” Bwanagaragaje ubuhamya bwa Semuhungu Eric
wavuze ko Djihad yasakaje amashusho y’urukozasoni kuri WhatsApp status, ndetse
na Gatete Shalon alias Xinda wavuze ko yabonye ayo mashusho yasakajwe.
Ku
ruhande rwa Ishimwe François Xavier, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko telefoni ye
yakoreshejwe mu guhererekanya ayo mashusho, ndetse ko yacaga amafaranga abantu
bashakaga kuyabona. Bwerekanye ko muri telefoni ye hasanzwemo ibiciro
bitandukanye birimo ayo kwigisha imibonano mpuzabitsina, guhuza abantu
n’abakunzi, ndetse n’amafaranga yishyurwaga ku mashusho y’urukozasoni.
Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko mu itsinda rya WhatsApp ririmo abantu 989 harimo gusangirizanya amashusho atandukanye y’urukozasoni, ndetse ko raporo ya Cyber ari ihame mu byaha by’ikoranabuhanga.
Mu
kwisobanura kwe, Djihad yahakanye ibyaha ashinjwa, avuga ko bamwe mu
batangabuhamya bafitanye amakimbirane ashingiye ku biganiro yabakoreye mu bihe
byashize. Yasabye urukiko kumurekura kuko avuga ko arengana.
Abamwunganira,
barimo Maitre Fatikaramu Jean Pierre na Maitre Irene Bayisabe, bagaragaje ko
hari ukutajyana mu buhamya bwatanzwe, by’umwihariko ku mazina y’abatangabuhamya
n’amashusho avugwa. Bavuze ko nta raporo ya Cyber yerekana neza ko Djihad ari
we wasakaje ayo mashusho, ndetse ko izina “Djihad” rishobora kwitiranywa kuko
hari benshi baryitwa.
Abunganira
Djihad banagaragaje ko mu kiganiro yakoze, yabujije abamukurikira gusakaza
amashusho y’urukozasoni, bityo ko nta bushake bwo kuyakwirakwiza yagize.
Ku
ruhande rwa Kwizera Nestor alias Pappy Nesta na Ishimwe Patrick alias Pazzo
Man, bagaragaje ko hari abandi bantu bavuzwe mu iperereza batigeze
bakurikiranwa n’Ubushinjacyaha, barimo uwitwa Florence n’umukozi wo mu rugo
wavuzweho gukoresha telefoni ya Yampano.
Nyuma yo kumva impande zombi, Urukiko rwafashe icyemezo cyo
gusubika isomwa ry’umwanzuro, ruzasomwa ku wa 27 Gashyantare 2026 saa cyenda.
Urubanza rukomeje gukurikiranwa cyane bitewe n’uburemere bw’ibyaha by’ikoranabuhanga n’isakazwa ry’amashusho y’urukozasoni bivugwamo, ndetse n’ingaruka zabyo ku buzima bwite bw’ababigizwemo uruhare.
Ubushinjacyaha bwavuze ko yabaga muri group ya WhatsApp,
isangirizwamo amashusho y’urukozasoni ihuriweho n’abo mu Rwanda, u Burundi na
Uganda.
Bwerekanye kandi ko muri telefoni ye hasanzwe ibiciro byerekana ko
kwigisha imibonano mpuzabitsina ari 10.000 Frw, guhuza umuntu n’umukunzi ari
5.000 Frw, amashusho yigisha gukora imibonano mpuzabitsina yishyurwa 5.000 Frw,
gukoresha uburyo bwo guhamagara imbona nkubone ‘Video call’ mu gukora imibonano
mpuzabitsina ni 15.000 Frw.
Muri telefone ye kandi harimo amakuru agaragaza ko guhuza umuntu
n’umukobwa bakorana imibonano mpuzabitsina cyangwa sugar mummy ari 30.000 Frw,
gukora imibonano mpuzabitsina online ni 10.000 Frw, guhabwa amashusho
y’urukozasoni nyarwanda ni 10.000 FRw, aya Baltazar ni 5.000 Frw, iya ya Mpano
ni 5.000 Frw, mu gihe kuguhuza n’umugore muzabana ari 30.000 Frw.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko
kwakira ikirego cyabwo, rugahamya abaregwa icyaha rubakurikiranyeho,
bagahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu kuri buri umwe.
Umwanzuro w’Urukiko ni wo uzatanga umurongo ku ruhare rwa buri
wese mu baregwa n’icyo amategeko azabategeka.