Minisitiri
w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yakiriye Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip
Erdo?an, mu birori bikomeye byabereye mu ngoro ya perezida i Addis Ababa.
Uru
ruzinduko ruje rukurikira intambwe zafashwe mu gushimangira umubano hagati ya Ethiopia
na Turkey. Mu myaka yashize, Turukiya yagize uruhare rukomeye mu kunga Ethiopia
na Somalia, aho yagiye igerageza kuba umuhuza mu makimbirane hagati y’ibihugu
byombi.
Ibiganiro hagati
y’impande zombi byabaye kandi mu rwego
rwo kwizihiza imyaka 100 ishize Turukiya ifunguye ambasade yayo i Addis Ababa,
ndetse no gusubiza amaso inyuma ku mubano umaze igihe kirekire hagati y’ibihugu
byombi kuva mu bihe by’Ubwami bwa Ottoman.
Ambasaderi
wa Turukiya muri Ethiopia, Berk Baran, yavuze ko uru ruzinduko rwa Erdo?an
rugaragaza “gukomeza gushimangira umubano usanzwe ukomeye” hagati y’ibihugu
byombi.
Umubano wa
Turukiya n’umugabane wa Afurika watangiye gufata indi ntera mu 2005, ubwo
Ankara yatangazaga uwo mwaka nk’“Umwaka wa Afurika”. Perezida Erdo?an yigeze
kuvuga ko icyo cyemezo cyafunguye “urupapuro rushya” mu mubano wa Turukiya n’ibihugu
bya Afurika.
Kuva icyo
gihe, Ankara yagiye igaragaza ko ishaka kuba umufatanyabikorwa utandukanye
n’ibihugu byahoze bikoloniza Afurika, ishimangira ubufatanye bushingiye ku
bwubahane, uburinganire no ku ihame rya “inyungu ku mpande zombi”.
Uru
ruzinduko rwa Perezida Erdo?an rufatwa nk’intambwe nshya mu gukomeza kongera
imbaraga mu mubano wa Ethiopia na Turukiya, by’umwihariko mu bya dipolomasi,
ubukungu n’umutekano mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.