Umuririmbyi
mu njyana y’Afrobeats Simisola Kosoko uzwi
cyane nka Simi, yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gusaba igihano
cy’urupfu ku bagizi ba nabi bahohotera abakobwa n’abagore
Nkuko tubikesha
ikinyamakuru DAILY POST ivuga ko Nigeria iri mu bihe bikomeye cyahe aho ibikorwa
by’ihohoterrwa rishingiye ku
gitsina rikomeje kwiyongera mu
turere dutandukanye two muri icyo gihugu mu byumweru bishize
Mu gitondo
cyo ku wa Kabiri, Simi yashishikarije abaturage n’inzego zishinzwe umutekano
guhagarika iryo hohoterwa rikorera abagore.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X simi yanditse yagize ati "Ndambiwe ibi. muhagarike gufata
abagore ku ngufu. Abo bagizi ba nabi
bakwiye gucibwa ibitsina no gutwikwa ."
Ariko,
igitekerezo cye cyo guhanisha abagizi ba nabi igihano cy’urupfu cyateje impaka,
benshi bavuga ko igihano nk’icyo kandi cyakagombye gutangwa ku bantu batanga
ibirego by’akajagari ku ihohoterwa.
Simi
yongeraho ko bitari byiza guhagarika abantu kuvuga ku ihohoterwa kubera ko hari
abatanga ibirego by’amanyanga, kuko bitavuze ko abagore n’abana batagira ubwoba
cyangwa ngo bavuge ibinyoma.
Ati: “Mubaze
inshuti zanyu, bene wanyu, abakobwa banyu, n’abagore muri kumwe mu ngo. Ntituri
abatanga ibitekerezo by’ubusa gusa. Abagore n’abana bafite ubwoba bwo gusohoka
no kuba mu ngo zabo. Muhagarike gusambanya abagore n’abana.”
Simi kandi
yatanze ubutumwa bukomeye ku bagabo, abasaba kubwira abandi bagabo kureka
guhungabanya abagore n’abana, avuga ko abagabo bamwe batuma ibyaha bikomeza
kwiyongera kubera kutagira ubihagarika.
Ubutumwa bwa
Simi bwateje impaka, ariko benshi bashima ubutwari bwe bwo kuvuga ku ihohoterwa
rishingiye ku gitsina no gushaka igihano gikomeye ku bahungabanya abagore
n’abana.
Like This Post? Related Posts