Mu gihe habura iminsi mike ngo irushanwa ryo gusiganwa ku magera
rya Tour du Rwanda ritangire Kikac Music ku bufatanye na
Sensitive Ltd n’Amstel bashyize igorora
abakunzi ba muziki kuko babateguriye ibitaramo bizaherekeza iryo rushanwa mu
bice bitandukanye by’Igihugu
Ibi bitaramo
bizwi nka ‘Tour du Rwanda Festival’ bigiye kuba ku nshuro ya kane bizitabirwa n’bahanzi
barimo Bushali, Bwiza, Kenny Sol, Kivumbi King, Dj Marnaud, Symphony Band na
Ruti Joel uzaba ubigaragayemo ku nshuro ya mbere.
Ibi bitaramo
bizabera mu mujyi wa Huye, Rubavu, Musanze n’i Kigali ku munsi wa nyuma
w’isiganwa.
Uhujimfura
Jean Clauder Umuyobozi wa KIkac Music ari nayo isanzwe iteura ibyo bitaramo
yatangarije itangazaakuru ko ubu ari uburyo bwo gufasha abakunzi ba siporo
kutagira umunaniro, bakarushaho kuryoherwa n’ibi birori by’amagare byitabirwa
n’amakipe atandukanye yo ku rwego mpuzamahanga.
Ku ruhande
rwa Ferwacy Perezida Ndayishimiye Samson yavuze ko ibi bitaramo bisanzwe
biherekeza Tour du Rwanda bigamije gutuma abakunzi b’amagare barushaho kuryoherwa
n’irushanwa.
Yagize ati
“Hari ibirori bya siporo tuba twatanze ariko abakunzi b’amagare baba bakeneye
no kuruhuka. Ibi bitaramo bibafasha kurushaho kunezerwa no kumva ko Tour du
Rwanda atari siporo gusa, ahubwo ari igikorwa gihuriza hamwe abantu benshi.”
Ibi bitaramo
bihuza amagare n’umuziki kuko abakunzi bayo iyo bamaze kuruhuka mu gihe cya
nimugoroba baba bifuza ahantu bahurira bagasabana, bikaba andi mahirwe ku
bafatanyabikorwa ba Tour du Rwanda kuko babasha kubona aho bongera gutangira
ubutumwa bw’ibikorwa byabo.
Iri rushanwa
rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 18 kuva ribaye
mpuzamahanga rizatangira ku wa 22 Gashyantare kugeza ku wa 1 Werurwe 2026.
Like This Post? Related Posts