• Amakuru / MU-RWANDA


Ubutabera bw’igihugu cya Kenya bwasohoye impapuro zo guta muri yombi umugabo w’Umurusiya, nyuma yo kwifata amashusho asambana n’abagore bo muri kiriya gihugu akayashyira ku karubanda.

Uyu mugabo wahawe akabyiniriro ka ‘Balthazar w’Umurusiya’,  agenda azenguruka ibihugu bya Afurika aryamana n’abagore n’abakobwa ari na ko abafata amashusho akoresheje amadarubindi ye.

Minisiteri y’Uburinganire, Umuco n’Imibereho Myiza y’Abana muri Kenya, mu itangazo yasohoye yavuze ko yamagana yivuye inyuma ibyakozwe n’uriya mugabo w’imyaka 36 y’amavuko byamenyekanye ko yitwa Vladislav Lyulkov.

Yavuze ko kuba yarashyize hanze amashusho y’ubwambure bw’abanya-Kenyakazi atabiherewe uburenganzira bigize “kurenga ku burenganzira bwa muntu, icyubahiro n’ibanga rye, nk’uko biteganywa n’Ingingo ya 28 n’iya 31 z’Itegeko Nshinga rya Kenya.”

Kenya yunzemo iti: “Ibyakozwe ni ugutesha agaciro indangagaciro zacu nk’igihugu, umuco wacu, ndetse n’umutekano w’abagore n’abakobwa.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Abagore, Hannah Cheptumo, yatangaje ko Guverinoma ya Kenya iri guhuza amakuru mu gukemura iki kibazo.

Yunzemo ati: “Twifatanyije n’abagore bose bagizweho ingaruka ndetse n’abakorewe  ihohoterwa rishingiye ku gitsina, tugasaba abo bose bahuye nihohoterwa   guhamagara umurongo wa telefone kugira ngo bahabwe ubufasha, inama n’ubujyanama mu by’amategeko.”

Yavuze kandi ko urwego rushinzwe umutekano, iperereza n’ubushinjacyaha muri kiriya gihugu rwategetswe gukurikirana iki kibazo byihutirwa, ndetse no gukorana n’inzego mpuzamahanga zibishinzwe kugira ngo uriya mugabo atabwe muri yombi.

Kenya yatangiye guhiga uriya mugabo, nyuma ya Ghana na yo imukurikiranyeho ibyaha nka biriya.



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments