Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru mu Burundi, Gabby Bugaga, yasanzwe ku nzira mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Mata 2026, yapfuye urupfu rw’amayobera.
Mu masaha ya Saa
Mbili y’igitondo cy’uyu munsi, abatuye mu gace ka Kivoga mu Mujyi wa Bujumbura
babonye imodoka iparitse mu isambu y’imikindo hafi y’umuhanda, bagiye kubera
basanga yicayemo umugabo wapfuye.
Abazi uyu mugabo bahise bamenya ko ari Minisitiri Bugaga,
batabaza inzego z’umutekano kugira ngo zitangire iperereza, hamenyekane
icyatwaye ubuzima bw’uyu muyobozi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi, Jérôme Niyonzima, yemeje
urupfu rwa Minisitiri Bugaga, ariko abwira itangazamakuru ko andi makuru aza gutangazwa.
Abashinzwe umutekano barimo abasirikare n’abapolisi bageze aho
Minisitiri Bugaga yapfiriye. Imbangukiragutabara na yo yahageze kugira ngo
itware umurambo we mu bitaro.
Amakuru yavuye mu iperereza ry’ibanze yemeza ko mbere y’uko
Minisitiri Bugaga apfa, atari kumwe n’abashinzwe kumurindira umutekano, ibyo
bikaba bishimangira ko ubuzima bwe bwari mu kaga.
Bugaga yamenyekanye cyane mu gihe yari umunyamakuru ku
gitangazamakuru cy’igihugu, RTNB. Yakoze indi mirimo mu nzego zirimo Sena no
muri Komisiyo ishinzwe amatora, CENI.
Mu ntangiriro za Kanama 2025 ni bwo Bugaga yagizwe Minisitiri
w’Itumanaho n’Itangazamakuru.