• Imikino / FOOTBALL

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, UEFA, ryatangiye iperereza nyuma y’uko rutahizamu wa Real Madrid, Vinicius Jr w’imyaka 25, atangaje ko yabwiwe amagambo y’ivanguraruhu mu mukino wahuje iyi kipe na Benfica mu ijoro ryo ku wa Kabiri.

Umusifuzi, François Letexier, yahagaritse uwo mukino wa Ligue des Champions mu gihe cy’iminota 10, aho ayo makipe yombi yasohotse mu kibuga akanya gato nyuma y’uko Vinicius atsindiye Real Madrid igitego rukumbi cyabahesheje intsinzi.

Byari bibaye ku nshuro ya 20 abwiwe amagambo y’ivanguraruhu kuva yagera muri Real Madrid.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, yanditse ati: “Abakoresha ivanguraruhu, mbere ya byose, ni abanyabwoba. Bihisha inyuma y’amagambo y’urwango kugira ngo berekane ko nta cyo bashoboye.”

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Prestianni w’imyaka 20 yahakanye ko nta magambo y’ivanguraruhu yabwiye Vinicius, avuga ko yamwumvise nabi.

Uyu Munya-Argentine ukina hagati muri Benfica yanditse ati: “Ndashaka gusobanura ko ntigeze ntuka Vini Jr nkoresheje amagambo y’ivanguraruhu. Ikibabaje ni uko yibeshye ku byo yumvise.”

Vinicius yashyigikiwe cyane na bagenzi be bakinana muri Real Madrid, by’umwihariko Kylian Mbappé, watangarije itangazamakuru ko yumvise ijambo ry’ivanguraruhu rivugwa inshuro eshanu.

Nyuma y’uwo mukino, umutoza wa Benfica, José Mourinho, we yashinje Vini kuba ari we watumye ibyo byose biba.

Vinicius yamaze kuba ikimenyetso cy’urugamba rwo kurwanya ivanguraruhu ku isi yose, kandi akomeje gusaba abayobozi gufata ingamba no gushyiraho amategeko akomeye.

Ashobora kuba wibaza impamvu Vinicius akomeje uru rugamba rwe. Igisubizo yagitanze muri Kamena 2024, ubwo abamututse bakoresheje amagambo y’ivanguraruhu bahanwaga n’urukiko rwo mu mujyi wa Valencia bagakatirwa igifungo.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X icyo gihe, Vinicius yanditse ati: “Abantu benshi bansabye ko nabihorera, abandi bambwira ko ntacyo nzageraho, ko ahubwo nkwiriye ‘gukinira umupira’ gusa.

“Ariko nk’uko mpora mbivuga, si jye wibasirwa n’ivanguraruhu. Ndi umwanzi w’abakoresha ivanguraruhu. Iki gihano cya mbere mu mateka ya Espagne kuri ubu bugizi bwa nabi si icyanjye gusa. Ni icy’abirabura bose.”

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments