Mu gihe mu minsi ishize Ubuyobozi
wa East African Promoters
bwatangazaga ingegabihe y’ibitaramo ngarukamwaka y’ibitaramo bya Mtn Iwacu na Muzika Festival 2026 bashimagiye
ko uyu mwaka hazamo impinduka nyinshi
aho none zabagera muri tumwe mu
turere batigeze bageramo mu myaka
yashize ndetse bazanemo n’abandi bahanzi
bakunzwe cyane.
Bubinyujije
ku mbuga nkoranyambaga zabwo Ubuyobozi
bwa East African Promoters bwisimiye
kumenyesha abakunzi b’Umuhanzi Kevin
Kade ko ku nshuro ye ya mbere azataramira abakunzi be bo mu
turere iryo serukiramuco rya Mtn Iwacu
na Muzika rizanyura .
Bwagize buti “Umuhanzi wanyu mukunda cyane Kevin Kade ku
nshuro ye ya mbere aje kubataramira mu
bita muri MTN Iwacu na Muzika
Festival 2026 mu ndirimbo ze
nyinshi mukunda cyane uyu mwaka abasaze aho muri hose .
Mu kiganiro
kigufi Umuyobozi wa East African Promoters Bwana Mushyoma Joseph yagiranye na
BTN Rwanda yamuhamirije ko Kevin Kade
ari we muhanzi wa mbere bamaze kuganira
ariko bazagenda batangaza umuhanzi w’icyumweru
.
Ku ruhande rwa
Kevin Kade ni ibyishimo byinshi cyane
kuba ari we muhanzi wa mbere watangajwe kuzatarama muri iryo serukiramuco riba
ritegerejwe na benshi mu bice bitandukanye
by’igihugu.
Kevin Kade
yavuze ko umwaka ushize ntiyabashije kuririmba muri ibi bitaramo “kubera ko
nahise ngira urugendo rujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika” ashimangira ko
“igihe cyari iki kugira ngo nshimangire imyaka itanu ishize ndi mu muziki
n’ibindi bikorwa biri imbere.”
Yagize ati:
“Igihe cyari iki kandi turabikwiye. Nasezeranyije abafana ko
ngomba kubageraho hirya no hino mu ntara rero banyitegure. Navuga ko ari
iby'agaciro kuri njye."
Kuva ku wa
20 Kamena kugeza ku wa 1 Kanama, u Rwanda ruzaba ruri mu murya w’ibitaramo. Mu
turere nka Rubavu na Karongi twegereye ibiyaga, cyangwa Musanze iri mu misozi
y’ibirunga, hazaba humvikana amajwi y’abahanzi n’indirimbo zinyuranye, kuva
kuri Afrobeat, R&B, Hip Hop, kugeza ku ndirimbo z’umuco.
Ni ibitaramo
biteganyijwe kuzana umwuka mushya, bigasubiza icyizere abakunzi b’umuziki bari
bamaze igihe bategereje kongera guhura n’abahanzi babo ku rubyiniro rumwe.
Mu magambo
make, MTN Iwacu Muzika Festival 2026 ni urugendo rwo kongera guhuza
Abanyarwanda biciye mu muziki. Ni urugendo ruzazenguruka igihugu, rususurutsa
imitima, rukazamura impano, kandi rugasigira benshi amateka mashya.
Like This Post? Related Posts