• Imyidagaduro / IBITARAMO

Kuri  uyu wa gatanu tariki  ya 20 Gashyantare 2026 nibwo mu karere ka Kicukiro  kuri  Stade ya  IPRC habereye umukino wa nyuma w’Umurenge Kagame Cup 2026

Uwo mukino wahuje ikipe z’Umurenge  wa Masaka na Kagarama umukino witabiriwe n’Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro  Bwana Mutsinzi  Antoine n’abandi bayobozi  bo mu nzego zitandukanye  za Leta .

Uyu mukino watangiye  amakipe yose  agaragaga gusatirana cyane  ku mpande zombi  gusa ubwo umukino wari ugese hagati haje kubaho akantu ko kutumvikana ku makossa  yabereye mu kibuga umukino uhagarara  iminota mike

Kamwe  mu dushya twaranze uyu mukino nuko ubwo  umukino wari ugeze muri  kimwe cyakabiri abateguye uyu mukino batunguye abakunzi b’Umuziki bahamagara umuhanzi Mico The Best maze asususrutsa abari bitabiriye  uyu mukino  mu ndirimbo nze nk’Inanasi, twivuyange , ni zindi nyinshi asoreza ku ndirimbo yasohoye  uyu munsi yise  Yeyeye .

Nyuma y’umukino  ushinzwe itangazamakuru mu karere ka Kicukiro  yadutangarije  ko bashyize umuhanzi hagati  mu mukino kugira abawitabiriye batazagira irungu .

 










Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments