Ku nshuro ya
mbere u Rwanda rugiye kwakira ibirori bizatangirwamo ibihembo bya ‘Shining
Stars Africa Awards 2026’ bisanzwe bitangirwa muri Afurika y’Epfo, aho
bizitabirwa n’abahanzi nyarwanda barimo Bruce Melodie na The Ben
Ni ibyatangajwe
n’abasanzwe bategura irushanwa rya Shining Stars Africa Awards babinyujije ku
mbuga nkoranyambaga zabo ubwo bagaragazaga urutonde rw’abahanzi bo mu bihugu
bitandukanye bazagaragaza impano zabo ku rubyiniro.
Kuri urwo
rutonde bagaragaje ko abarimo TopCheri wo muri Namibia, Prince Luv wa Zambia,
Bossgia wa Tanzania, Shana Sierra wa Uganda, Zyrah wa Tanzania, Pheno Boy wa
DRC na Noela wa Uganda bose bazasusurutsa abazitabira ibyo birori mu rwego rwo
kwerekana impano zabo.
Muri iryo
tangazo abategura ibyo birori banagaragaje abamaze gushyirwa ku rutonde
rw’abahatanira ibyo bihembo hagaragaramo Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016,
Massamba Intore, Element, Alicia & Germaine, Bruce Melodie, Kigali
Protocal, Jojo, Nadia Nany, Rocky Kimomo, Passy Sweet, Bianca Baby, MC Tino mu
gihe mu banyamahanga barimo Juma Jux, Priscy, Mbosso, Paula Kajala, Tanasha
Donna, Jasinta Makwabe, Meena Ally, Zamaradi Mketema, Shali Ahmed, Bukuru
Adnette, Niyubahwe Kelly n’abandi benshi.
Mu bikorwa
bizaba muri ibyo birori harimo kwerekana impano, kumurika imideri ibizakorwa
n’abanyamideli b’ikigo cya RIFI, Abahanga mideri batandukanye barimo Nunu wo mu
Rwanda [Nunu Fashion Luxury], Hilda Baleni wo muri Zambia [Skhusone’s Designs],
Mariro Umubyeyi Angèlique wo mu Rwanda n’abandi bazaba baje kumurika ibikorwa
byabo.
Uretse
Kwiyeka kw’abanyempano, kumurika imideli no guhemba abahize abandi mu bahatanye
muri iryo rushanwa hazanabahoumwanya muto w’ibiganiro ku ngingo zirimo
ubuhanzi, imiyoborere, ubucuruzi, ikoranabuhanga, siporo n’ibindi.
Ni ibiganiro
bizatangwa n’abarimo Massamba Intore; umuhanga mu miyoborere na politike wana
baye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko imyaka igera muri 15, Mukazibera
Marie Agnès hamwe na Mugabo Julius umwe mu rubyiruko rumaze gushinga imizi mu
bucuruzi bushingiye ku mbuga nkoranyambaga.
Biteganyijwe
ko ibirori bya shining Stars Africa Awards 2026, bizatangwa tariki 07 Werurwe
2026 muri Olympic Hotel bikaba biteganyijwe ko bizitabirwa n’abantu bagera
1000.
Like This Post? Related Posts