Mu ijoro
ryuzuyemo amarangamutima n’ibyishimo, Umujyi wa Huye wakiriye igitaramo cya
mbere cya Tour du Rwanda Festival, cyabimburiye urundi ruhererekane
rw’ibitaramo bizaherekeza Tour du Rwanda 2026.? Cyabereye muri Parking ya Stade
ya Huye, aho imbaga y’abakunzi b’umuziki Nyarwanda bateraniye baje gutaramana
n’abahanzi barimo Bwiza, Bushali, Kenny Sol na Kivumbi King.
Ariko mbere
y’uko ibyishimo bifata indi ntera, habanje umwanya wo kwibuka no guha
icyubahiro abahanzi batabarutse bagize uruhare rukomeye mu muziki w’u Rwanda.
Mu buryo
bwuje ituze n’icyubahiro, MC Lucky yasabye ko hacurangwa indirimbo za Yvan
Buravan, DJ Miller na Jay Polly.
Tasha The DJ
yakinnye indirimbo za buri umwe, maze abafana bacana amatara ya telefoni
baririmba, abandi bakajya ibicu mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro.
Byari ibihe
by’ituze byahise bihinduka urwibutso rukomeye, bigaragaza ko n’ubwo batakiri
“kumwe natwe”, ibihangano byabo bikiriho kandi bikomeje guhumuriza benshi.
Huye
yerekanye ko umuziki ukiri mu maraso
Nyuma y’uwo
mwanya, ibyishimo byafashe indi ntera. Bwiza yageze ku rubyiniro yakirwa
n’amashyi menshi, maze aririmba indirimbo ze zirimo ‘Ready’ yakunzwe cyane
agitangira urugendo rwe mu muziki. Abari bitabiriye igitaramo bayiririmbye
ijambo ku rindi, bigaragaza uburyo igihangano cye cyashinze imizi.
Mu ndirimbo
‘Ogera’ yakoranye na Bruce Melodie, uyu muhanzikazi yasusurukije imbaga,
abyinana na bo mu buryo bwatumye Huye iba nk’ahantu hateraniye ibirori
bikomeye.
‘Haje
Gushya’ yageze i Huye koko
Ku ruhande rwe,
Kenny Sol yazanye imbaraga n’amarangamutima asanzwe amuranga. Indirimbo ye
nshya ‘Haje Gushya’ yamaze kugera i Huye kuko abafana bayiririmbye batayisigaje
ijambo.
Ubwo
yayiririmbaga, imbaga yamwakirije amatara, bayibyina mu buryo bwagaragazaga ko
yakiriwe neza.
Mu zindi
ndirimbo yaririmbye harimo izigaruka ku rugendo rwe rwuzuyemo “struggle”, aho
aririmba ati: “Imvune zanjye ziva muri struggle, ngo ndebe ko nakira inkoni
z’iki gihe, hamwe mbyuka njya gusenga.” Byari ibihe byagaragaje
umuhanzi wubakiye ku kuri ku buzima bwe.
Bushali
yaririmbiye i Huye indirimbo zirenga 10
Nk’umwe mu
bahanzi bari bitezwe cyane kuri uru rubyiniro, Bushali yageze ku rubyiniro
ahita azamurira ubushye ibihumbi by’abari bateraniye muri Parking ya Stade ya
Huye.
Mu ndirimbo
ze zirenga icumi yaririmbye ataruhuka, Bushali yerekanye ko ari umwe mu
bahagaze neza mu njyana ya Kinyatrap, atuma abakunzi be baririmba, babyina
ndetse bajya ibicu.
Kuva ku
ndirimbo ya mbere kugeza asoje, abafana be bari bamaze kumwiyumvamo, basubiramo
amagambo ye batayibagiwe.
Imyitwarire
ye ku rubyiniro, imbaraga n’uburyo asabana n’abafana byatumye igitaramo
kirushaho gushyuha, agaragaza ko afite igisekuru kimwibonamo kandi
kimushyigikiye byimazeyo.
Yaririmbye
akangurira abafana be gukoresha uburyo bwa Mobile Money bwa Sosiyete ya MTN
Rwanda mu kohererezanya amafaranga; ndetse n’uburyo bwa ‘AvansaMo’ bwo
kwiguriza amafaranga.
Umuraperi
Kivumbi King ni we wasoje iki gitaramo cya mbere cya Tour du Rwanda Festival.
Kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma, yagaragarijwe urukundo rwinshi.
Mu ndirimbo
zirimo ‘Wait’, yasorejeho, abafana baramwikiriza, baririmba, bamwereka ko
indirimbo ze ziri mu mitima yabo.
Yongeye
kandi gusangira urubyiniro na Dj Pyfo mu ndirimbo yabo ‘Kikankane’, iri mu
zakunzwe cyane mu minsi yashize.
Byari ubwa
mbere bayiririmbanye imbere y’imbaga nini muri uru ruhererekane rw’ibitaramo,
ibintu byasize benshi banyuzwe.
Iki gitaramo
cyabereye i Huye cyahuriranye n’isozwa ry’Agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda
2026 kahagurukiye i Nyamata, kegukanywe n’Umunya-Espagne Pau Martí Soriano.
Tour du Rwanda iri gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ibaye
mpuzamahanga mu 2009, ikomeje guhuza siporo n’imyidagaduro mu rwego rwo
gususurutsa Abanyarwanda no guteza imbere ubukerarugendo.
Mu gususurutsa abitabiriye iki gitaramo kandi, Symphony
Band yakomeje gutuma ibyishimo birushaho kuzamuka, yunganira abahanzi mu buryo
bwa ‘Live’ butuma umuziki urushaho kuryoha.
I Huye hatangiriye urugendo rwa Tour du Rwanda Festival
2026 mu buryo bwerekanye ko iyo siporo ihujwe n’umuziki, ibyishimo birushaho
kwiyongera, kandi ko urwibutso rw’abahanzi batakiriho rukomeza kubaho mu
ndirimbo zabo no mu mitima y’ababakundaga.