• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umuririmbyi wo muri Nigeria, Temilade Openiyi, uzwi cyane nka Tems, yarenzeho mugenzi we wo muri Afurika y’Epfo Tyla aba umuhanzi wa mbere muri Afurika ufite abamwumva benshi ku kwezi kuri Spotify.

Umuhanzikazi  yakunzwe cyane mu ndirimbo Love Me Jeje aherutse kugera ku bantu miliyoni 38.3 bamwumva buri kwezi kuri uru rubuga, arusha Tyla wari ufite miliyoni 38.2.

Izamuka rya Tems ryatewe n’indirimbo nshya yasohoye ndetse n’izo yakoranye n’abandi bahanzi, zirimo What You Need (Colour version), Bounce Road Blues yakoranye na J.Cole na Future, ndetse n’indirimbo yakoranye na Dave yitwa Raindance, ikomeje gukundwa cyane.

Tems ari hafi no kurenga cyangwa no kwesa burundu agahigo ka mbere kigeze kugerwaho n’umuhanzi wo muri Afurika ku mubare w’abamwumva buri kwezi kuri Spotify, kari kashyizweho na Tyla ka miliyoni 40 z’abamwumva.

Tems kandi akomeje kuba umuririmbyi w’umugore wo muri Afurika ufite indirimbo zumviswe cyane kuri uru rubuga, aho amaze kugira imyumvire (streams) miliyari 4.7 ku ndirimbo ze zose yagiye agira uruhareho.


 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments