• Imyidagaduro / ABAHANZI

 

Umuhanzi  Geosteady n’umukunzi we w’igihe kirekire, Hindu Kay, bashyize akadomo ku rukundo rwabo binyuze mu muhango mwiza wa Nikkah.

Uyu muhango wa kisilamu wabereye mu muhezo ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Gashyantare2026, witabirwa n’abo mu muryango n’inshuti za hafi, uba intambwe ikomeye mu mubano wabo.

Nubwo Nikkah yahise ibemeza nk’umugabo n’umugore hakurikijwe amahame ya Isilamu, Geosteady yasezeranyije umugore we ko mu gihe kiri imbere bazategura undi muhango munini kandi uhenze kurushaho, wo kwizihiza urukundo rwabo ku mugaragaro.

Yagize ati: “Mu bintu byinshi nshobora kuguha, icyo ni kimwe muri byo. Ndagukunda cyane. Nigeze gukunda mbere, ariko ubu numva nkunda kurushaho. Umpa amahoro kandi unanshyira mu rukundo rudasanzwe mu buryo bwose.”

Aba bombi bamaze imyaka itari mike bakundana kandi bafitanye umwana w’umuhungu. Geosteady yakundanye na Hindu Kay nyuma yo gutandukana na Prima Kardashi, umubyeyi w’abana be.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments