• Imyidagaduro / ABAHANZI

Umuhanzi wo muri Nigeria, Ahmed Ololade, uzwi cyane nka Asake, yagarutse ku mbogamizi yahuye na zo mu ntangiriro z’urugendo rwe rwa muzika.

Mu kiganiro yagiranye na Famous TV, umuhanzi wamenyekanye mu ndirimbo Sungba yavuze ko hari igihe abategura ibitaramo bamwangiraga kumutumira kubera ko aririmba cyane mu rurimi rw’Icyiyoruba.

Asake yavuze ko iyo asubije amaso inyuma, yishimira kuba atarigeze ahindura uburyo bwe bwo kuririmba cyangwa ngo areke gukoresha Icyiyoruba, nubwo yahuye n’izo nzitizi mu ntangiriro.

Asake yavuze ko kwihangana no gukomeza gutsimbarara ku ntego ari byo byatumye agera aho ari uyu munsi.

Yagize ati: “Uko nageze aho ndi uyu munsi ni ku bw’ubuntu bw’Imana, ukwiyizera, gukomeza gukora nta gucika intege no kwihangana. Hari igihe abantu benshi bambwiraga ‘oya’; ntibanyemereraga kuririmba mu bitaramo kubera ko mvuga Icyiyoruba. Ariko ndashimira Imana ko ntahwemye, kandi nakomeje kwiyizera.

Yasoje  agira ati  “Ubu nimurebe aho ngeze uyu munsi. Ndishimye cyane ku bw’ibyo nagezeho.”

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments