Urubanza u Rwanda rwarezemo u Bwongereza kutubahiriza amasezerano y’imikoranire impande zombi zari zifitanye ku bijyanye n’abimukira ruzatangira kuburanishwa ku wa 18 Werurwe 2026.
Uru rubanza ruzaburanishirizwa mu rukiko
mpuzamahanga rw’ubuhuza rwo mu Buholandi, ruzaba rufunguye ku bashaka
gukurikirana iburanisha, haba mu rukiko cyangwa hifashishijwe ikoranabuhanga
nk’uko The New Times yabitangaje.
Muri Mutarama 2026 ni bwo Leta y’u Rwanda
ihagarariwe n’Intumwa Nkuru yayo, Minisitiri Dr. Emmanuel Ugirashebuja,
yajyanye u Bwongereza mu rukiko, irusaba kubutegeka kwishyura arenga miliyoni
50 z’Amapawundi kubera amasezerano y’abimukira yahagaritswe.
Kuva muri Mata 2022, u Bwongereza n’u Rwanda byari
byaratangiye ubufatanye hagamijwe kohereza abimukira badafite ibyangombwa i
Kigali n’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu, hashingiwe ku masezerano
yashyizweho umukono icyo gihe.
Ubwo Sir Keir Starmer yatorerwaga kuba Minisitiri
w’Intebe w’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika aya masezerano,
asobanura ko adashobora gufasha igihugu cyabo gukumira abimukira batagira
ibyangombwa bacyinjiramo, bakoresheje ubwato buto.
Leta y’u Rwanda yamaganye icyemezo cya Starmer,
kubera ko yagifashe hatabanje kubaho ubwumvikane, ishimangira ko ibyakozwe na
Guverinoma y’u Bwongereza binyuranyije n’amategeko.
Guverinoma y’u Bwongereza isobanura ko yahagaritse
aya masezerano imaze kwishyura u Rwanda miliyoni 290 z’Amapawundi,
rwifashishaga mu myiteguro yo kwakira aba bimukira byavugwaga ko babarirwa mu
bihumbi.
Mu Ukuboza 2024 u Bwongereza bwasabye u Rwanda ko
rutagomba gutegereza miliyoni 50 z’Amapawundi yagombaga kwishyurwa mu muri Mata
2025 no muri Mata 2026, buvuga ko impamvu ari uko buteganya guhagarika ayo
masezerano.
U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira izo
mpinduka amasezerano agahagarikwa, mu gihe ingingo zijyanye n’ayo mafaranga
zaganirwaho ndetse impande zombi zikemeranya.
Icyakora ibyo biganiro ntabwo byabaye ari na yo
mpamvu ayo mafaranga agomba kwishyurwa nk’uko amasezerano abiteganya.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko nubwo bimeze
uko u Bwongereza bwakomeje kwinangira, ndetse nta bushake bufite bwo kubahiriza
ibiri mu masezerano ngo ayo mafaranga yishyurwe.