• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ryatangaje ko ingabo za Leta (FARDC) n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo zatsindiwe mu gace ka Kawele, hafi ya santere ya Rubaya, maze zigasiga zitwitse inzu n’imitungo by’abaturage.

Kawele iherereye muri sheferi ya Bahunde, teritwari ya Masisi, mu bilometero nka 10 uvuye i Rubaya agace kazwiho kugira ubukungu bushingiye cyane ku mabuye y’agaciro by’umwihariko coltan.

Nk’uko byatangajwe na AFC/M23, ku wa 26 Gashyantare 2026, abarwanyi bayo birukanye ingabo za FARDC na Wazalendo muri Kawele, banagira bamwe mu barwanyi bo ku ruhande rwa Leta mpiri ubwo bageragezaga guhunga.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko mu gihe izo ngabo zahungaga, zatwitse inzu nyinshi z’abaturage mu gikorwa asobanura nk’icyari kigamije gutera ubwoba no guhana abasivili. 

Yagize ati:“Mbere yo kuva muri Kawele, ahagana saa cyenda z’umugoroba ku wa 26 Gashyantare 2026, mu cyo bise ‘repli stratégique’, ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa ryatwitse ku bwinshi inzu n’imitungo by’abaturage, ribasigira igihombo n’ubwoba bwinshi.”

AFC/M23 ivuga ko bamwe mu bafashwe mpiri bemeye ko amabwiriza yo gutwika umudugudu yatanzwe n’abayobozi babo, barimo uwitwa Mutayomba, ibintu ihuriro risobanura ko byari byateguwe mbere. Ibi bibaye mu gihe ibice bikikije Rubaya bimaze iminsi birangwamo imirwano ikomeye.

Ingabo za FARDC zivugwaho gukoresha intwaro ziremereye na drones, mu gihe Wazalendo bo barwanira ku butaka. Intego ya Leta ya RDC ni ukwisubiza uduce tugenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gicurasi 2024.

Ku ruhande rwayo, AFC/M23 irashinja Leta ya RDC kurenga ku masezerano y’agahenge no gukomeza ibikorwa bya gisirikare bishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga, igasaba Abanye-Congo n’umuryango mpuzamahanga gukurikirana no kwamagana ibyaha bivugwa muri aka gace.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments